LATEST NEWS
Africa
Afungiwe kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga no kugerageza gutanga ruswa
Publish Date: vendredi 11 novembre 2016
VISITS :477
By Admin

Umucuruzi afunzwe azira kugerageza guha ruswa abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rirwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro kugira ngo ye gucibwa ihazabu kubera kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga (EBM).

James Mushabe wacuruzaga amavuta yo kwisiga mu isoko rya Nyarugenge riherereye mu karere ka Nyarugenge ni we ufungiye gukora ibi byaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko yagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 30,000 by’amafaranga y’u Rwanda ; mu gihe umusoro yagombaga gutanga ungana n’ibihumbi 8,595 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati :"Ku wa 7 Ugushyingo, Mushabe yaranguje umuntu amavuta yo kwisiga ku bihumbi 56,350 by’amafaranga y’u Rwanda. Uwo muguzi yamusabye inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga (EBM) ; undi amubwira ko imashini ye ifite ikibazo."

ACP Badege yongeyeho ati :" Abapolisi bakora muri iri shami rikorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bafashe uwo muguzi bamusaba kujya kubereka umuranguje ayo mavuta. Nk’uko bigenda, bakoze inyandiko mvugo igaragaza umusoro yagombaga gutanga. Mushabe yarabakurikiye ; agerageza kubaha iyo ruswa kugira ngo be kuyiha Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ; dore ko ari yo gishingiraho gica ihazabu utatanze inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga."

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize na none ati :"Yagerageje gutanga ruswa kugira ngo ye gucibwa ihazabu kubera kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga (EBM). Abasoreshwa bakwiriye kuba inyangamugayo n’abenegihugu beza batanga imisoro nk’uko amategeko abiteganya."

Ingingo ya 3 y’Itegeko Nº40/2016 ryo ku wa 15/10/2016 rihindura kandi ryuzuza Itegeko Nº 37/2012 ryo ku wa 9/11/2012 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ivuga ko umuntu wese ugomba gukoresha imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi ugurishije ibintu cyangwa serivisi atabitangiye inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro icumi (10) z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Iyo umuntu yongeye gukora ikosa rivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro makumyabiri (20) z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...