LATEST NEWS
Africa
Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza mu nkiko
Publish Date: mardi 19 janvier 2016
VISITS :1451
By Admin

U Rwanda rushobora kurega Faustin Twagiramungu uri mu buhungiro mu Bubiligi, nyuma y’amagambo aherutse gutangaza abinyujije mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, avuga ko impunzi ziri hanze y’u Rwanda zishobora gufata intwaro zigatahuka.

Muri ayo mashusho y’umunota umwe n’amasegonda 14, Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, avuga ko impunzi zikeneye gahunda igaragaza uko abasaga ibihumbi 350 bari mu mashyamba ya Congo no mu bindi bihugu bazataha muri uyu mwaka cyangwa se ukurikira.

Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin uba mu Bubiligi

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Alphonse Nkusi yabwiye Ikinyamakuru The East African ko ibyo Twagiramungu yakoze ari icyaha ku Rwanda n’ubwo nta gahunda irakorwa yo kumuregera inkiko.

Yagize ati “Twakurikiraniye hafi ibyo Twagiramungu yakunze kuvuga muri iyi myaka yose kandi tubisesenguye dusanga ari ibyaha akorera u Rwanda. Gusa kugeza ubu nta gahunda dufite yo gutangira inzira z’amategeko.”

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza

Minisiteri yo gucyura impunzi no kurwanya ibiza ivuga ko Twagiramungu adafatwa nk’impunzi ya politiki, ahubwo ari umuntu wahunze igihugu ku bushake bwe.

Minisitiri Seraphine Mukantabana yagize ati “Si umuvugizi w’impunzi nta nubwo duha agaciro ibyo avuga. Ntabwo dufata Faustin Twagiramungu nk’impunzi, kuko iyo aza kubayo ntiyari kujya mu bikorwa bya politiki bihamagarira ubugizi bwa nabi ku gihugu cyigenga.”



Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe impunzi

Ku bijyanye n’uburenganzira bw’impunzi mu bikorwa bya politiki, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rivuga ko igihe itsinda rya politiki riri gushaka intambara binyuranye n’amasezerano ya Loni, igihugu cyabakiriye gifite inshingano zo kubahagarika.

Faustin twagiramungu akunze kumvikana mu itangazamakuru risebya leta y’u Rwanda, ndetse akavuga ko ishyaka rye hari ubufatanye rifitanye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Uyu mugabo umaze kuba umusaza yagiye agira umugisha wo kubona imirimo myiza ahantu heza ariko imbaraga ze nke zikamubera ikibuza agatsindwa atarenze umutaru ariko ntiyiburire agasigara ku magambo gusa yayandi aranga imburamukoro.

Muri Politiki Twagiramungu yakunze kuvuga ko arwanya ivanguramoko. Ikibazo ibyo yarwanyije ubu nibyo akora, icyo gihe yavugaga ko ishyaka atari ukuvugira ubwoko ahubwo abanyarwanda bose. Ariko ibyo amaze iminsi avuga bigaragara ko yasubiye kuri system yarwanyaga kandi u Rwanda rw’ubu ni urwabanyarwanda bose.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
rwigema alphonse

Twagiramungu ageze muri retour d'Ä ge arashora abantu mu ntambara we yinywera I kawa mu bubiligi assez avec tes idées me squines et cesse de chanter le tedeum, ruhuka urashaje.

Peter

Joy Nawe Jya Uvuga Ibyo Uzi Uri Umwana Mu Mutwe Pe !! Ahubwo Uwo Bamuhanane Nawe Mwese Ndumva Muri Kimwe

Joy

Ariko Rushyashya n'abo mukorera muzajijuka ryari koko ? Ubwo mwamuregera he cyangwa mwamurega iki ? Nonese nk'umunyapolitike gushishikariza abantu gufata intwaro ngo bagire ibyo babohora mu gihe inzira y'amahoro yanze biraburanishwa ? Muribeshya kereka yabishoyemo abana !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze