LATEST NEWS
Africa
Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda
Publish Date: jeudi 29 septembre 2016
VISITS :518
By Admin

Uhagarariye Ububiligi mu Rwanda, Nyakubahwa Pauwels Arnout, ku wa 28 Nzeri yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ku Biro bye biri ku Kacyiru ; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu iterambere n’umutekano.

Nyuma yo kumuha ikaze, IGP Gasana yabwiye uwo mushyitsi ingamba Urwego abereye Umuyobozi Mukuruvrufite mu kurwanya ibyaha ndenga mipaka, ndetse aboneraho gushima Leta y’Ububiligi ku nkunga zinyuranye iyitera.

Nyuma y’ibyo biganiro, Ambasaderi Pauwels yagize ati :"Twaganiriye ku bufatanye hagati y’Ububiligi na Polisi y’u Rwanda. Higeze kubaho gahunda, aho Ububiligi bwafashaga Polisi y’u Rwanda kwiyubaka binyuze mu mahugurwa bwahaga abapolisi bayo bakora mu Ishami ry’Ubugenzacyaha."

Ububiligi bwateraga Polisi y’u Rwanda inkunga bubinyujije mu Mushinga wabwo wita ku bikorwa by’iterambere mu Rwanda witwa Belgian Development Agency (BTC), muri gahunda y’imyaka ine yasojwe mu 2014 itwaye Miliyoni enye z’Amayero.

Ambasaderi Pauwels

Iyo nkunga yabaga ahanini igenewe kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda binyuze mu mahugurwa ku kugenza ibyaha, gupima ibizamini by’ibimenyetso by’ibyaha, ndetse n’ibijyanye n’ubwikorezi, aho abagera kuri 630 babyungukiyemo.

Ambasaderi Pauwels yongeyeho ati :"Ibyo byabaye mbere y’uko mpabwa izi nshingano, kandi ndahamya ndashidikanya ko byatanze umusaruro ushimishije. Mu biganiro twagiranye ; twarebaga niba mu bihe biri imbere twasubukura iyo gahunda y’imikoranire n’ubufatanye."

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...