LATEST NEWS
Africa
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda
Publish Date: vendredi 9 septembre 2016
VISITS :511
By Admin

Tariki ya 8 Nzeri 2016, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yasuye icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, akaba yarashimishijwe cyane n’ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho, mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kubungabunga umutekano no kwirinda ibyawuhungabanya.

Ambasaderi Takayuki yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, ndetse banagirana ibiganiro. Yanasuye kandi ahakorera agashami gashinzwe gukurikirana no kumenya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, kakaba harubatswe ku nkunga ya Leta y’Ubuyapani.

Ambasaderi Takayuki yavuze ko u Rwanda rugaragaza uruhare rukomeye mu gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho mu bikorwa byinshi, anavuga ko hanashobora no kubaho imbogamizi ndetse n’ingorane ku mutekano kubera iryo koranabuhana.

Yagize ati :” Nka Ambasaderi mushya w’Ubuyapani mu Rwanda, nshimishijwe no gusura Polisi y’u Rwanda, ariko by’umwihariko naje hano gushimira Polisi y’u Rwanda kuba aho aka gashami gakorera harubatswe neza hakarangira, ubu hakaba hakora neza. Mwakoresheje neza inkunga Abayapani babahaye”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho mu mirimo itandukanye no mu iterambere. Yongeyeho ko kugira ngo ikoranabuhanga n’iterambere bigerweho neza hakenewe gufata ingamba zihamye ku birebana n’umutekano w’iryo koranabuhanga. Yavuze ko ako gashami kazagirira akamaro kanini u Rwanda.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yavuze ko inkunga yabo mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ihererekanyamakuru izakomeza, ariko by’umwihariko ibijyanye no gucunga umutekano hifashishije ikoranabuhanga.

Yagize ati :” twasanze aka gashami gakeneye ibindi bikoresho kugira ngo gakore neza,niyo mpamvu uyu munsi ngomba gusinya andi masezerano na Minisiteri y’Imari arebana no guha ibindi bikoresho aka gashami kugira ngo karusheho gukora neza akazi”.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko ibyaha byifashisha ikoranauhanga ari ikibazo gikomeye ndetse kigenda kiyongera. Yongeyeho ko nta gushidikanya ko aka gashami kazafasha mu bijyanye n’iperereza ry’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga hashingiwe ku bimenyetso by’ikoranabuhanga byabonetse.

Kurwanya no gukumira ibyaha hifashishijwe ikoranabuhanga biri mu byo Polisi y’u Rwanda yashyize imbere.

Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yakiriye umwitozo- shusho wo ku rwego rwo hejuru ku kurwanya no gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, hasuzumiwemo uburyo ibihugu byafatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gukora iperereza ry’ibyaha.

Uyu mwitozo wabaye mu gihe cy’inama ya 18 y’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo muri aka karere bagize Umuryango w’ubufatanye mu kurwanya ibyaha (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization - EAPCO), no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’ikitegererezo mu karere kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iki kigo kizakoramo impuguke mu nzego zitandukanye kandi zivuye mu bihugu bitandukanye, kikazaba gifite za laboratwari n’ubundi bushobozi buhagije mu gutanga ubumenyi no gukora iperereza ry’ibyaha.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...