LATEST NEWS
Africa
APOSTLE MIGNONE ATI : NTITUZONGERA GUHUNGA !
Publish Date: vendredi 4 décembre 2015
VISITS :1992
By Admin

Umunyarwanda ati Inzu y’umuturanyi ni nshya jya wihutira kuyizimya kuko ishobora no gukongeza iyawe nayo igashya.

Apostle Mignone Alice KABERA uyobora akaba ari nawe watangije icyitwa “Women Foundation Ministries” ahitwa Kucyimihurura bakunze kwitwa muri ”Women”, akunze gukora icyo abanyamerika bita gutanga ishimwe rya buri mwaka “Thanks giving” aho ibicuruzwa byose bigabanuka n’abantu bakagira icyo bigomwa mu gusurana, gutumirana no gusangira.

Apostle Mignone nawe rero nabo ayoboye cyangwa bakorana agira iryo shema n’ubuntu bwo kwegeranya no gukusanya inkunga y’ibintu harimo amasabune, isukari,amata, imyenda n’ibindi bikoresho byinshi byo mu nzego zitandukanye nk’indobo, amabesani n’ibindi byinshi.

Buri mwaka bahitamo abo bajya gufasha naho uyu mwaka hakaba haratoranijwe Inkambi y’impunzi z’abarundi iherereye mu murenge wa Gashora akarere ka
Bugesera.

Umunyamakuru wigenga Professor Malonga yaherekeje abo ba “Women Ministries” akaba yaritegereje ibyo umuntu yakwita nk’ibirori byo gusura, gufasha no gutwerera izo mpunzi z’abarundi zikabakaba 500. Aha yanejejwe n’ubwinshi byibyo abo ba women bajyanye ariko ati nashimishijwe cyane nuwo mutima wo gutekereza abandi ukifatanya nabo.

Mubyavugiwe aho mu nkambi ya Gashora ari uwari uhagarariye Umurenge ari n’ukuriye iyo nkambi bose bishimiye ko u Rwanda ari igihugu abantu bisanzura ndetse n’impunzi zikaba zarabigaragaje ndetse nabo bakaba baranyeretse ibyishimo bafite. Ibi kandi mu mbyino no mu ndirimbo zabo byose byarigaragaje.

Umushumba cyangwa Apostle Mignone mu byo yavugiye aho yashingiye ku mvugo ya Bibiliya n’amateka ndetse n’indirimbo zigira ziti ”Igihe n’ikigera tuzataha” aho niho yatanze ingero zitandukanye z’amateka y’impunzi zo kw’isi yose utangiriye no kuri Yesu ubwe wahunze Herode, haba mu Rwanda n’ahandi hose. Apostle Mignone wagaragaje akababaro kavanze n’ibyishimo yagize ati : “Mu Rwanda ntituzongera guhunga” ashimangira iby’ubuyobozi bwiza bugaragaza mu Rwanda kandi bushishikariza abanyarwanda bakiri hanze gutaha mu rwababyaye aho kuba impunzi ati ibyo rwose turabishimira imiyoborere myiza ya Perezida Paul KAGAME.

Mu gisa n’urwenya ariko kibabaje cyatangaje Profesa naho Apostle Mignone yabwiye abantu ko uwo Apostle Mignone cyera akiba I Burundi ahitwa Munyakabiga I Bujumbura Umwarimu yabajije abana aho amata ava, we n’abagenzi be bati “ava ku ikinga”. Ikinga ni Igare mu Kirundi. Ibi akaba byaterwaga nuko babonaga amata bayagura bayapimira kubanyonzi bayavanaga ahitwa mu Mpanda bayazanye mu mujyi wa Bujumbura ku magare.

Apostle Mignone Alice KABERA

Mignone ukomoka Nyaruguru akaba ababazwa nuko mugihe yabaga I Bujumbura Atari azi iby’inka kandi Sekuru yarazitunze I Nyaruguru. Abigisha ijambo ry’Imana rero bajye bibuka gushima Imana. “Thanks giving” Atari buri mwaka gusa ahubwo buri munsi. Bibuka narya jambo ry’Uwiteka rigira riti aho mwambikaga abambaye ubusa, mugaburira abashonje, musura abarwayi n’impunzi nijye mwabikoreraga ati nimuze rero mwicarane nuwo mwakoreye.

Nanjye nti abasomyi mwese mujye musoma inkuru zacu, musome n’abandi n’imitobe ndetse n’akayama kabagereho, ariko cyane cyane mbifurije guhoza amata ku ruhimbi, ingo zanyu zitambe imitavu : Murakagira inka n’Inzuri.

Ababuze ababahaga amata mwihangane isi niko iteye ariko mushime Imana mu bikorwa “Thanks giving in action”.


Prof. Pacifique MALONGA
Umunyamakuru wigenga.

IBITEKEREZO
Hope

Nanjye ntyo, ntituzongera guhunga pe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana