LATEST NEWS
Africa
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Publish Date: jeudi 12 janvier 2017
VISITS :195
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko.

Ababikurikiranweho ni Baziyaka Marcel, ufite imyaka 31 y’amavuko na Habimana Daniel, ufite imyaka 31 y’amavuko.

Ubanza (Baziyaka) yafatiwe mu cyuho ku itariki 9 Mutarama, uyu mwaka, agerageza guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhuha, ko mu murenge wa Kigali, ho mu karere ka Nyarugenge kugira ngo ye gusenyerwa inzu yubakaga muri aka kagari mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Habimana we akurikiranweho kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 51 by’amafaranga y’u Rwanda ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ruharambuga, wo mu karere ka Nyamasheke, kugira ngo ashyire abana batanu ( b’abandi bantu) ku rutonde rw’abishyurirwa amashuri n’imishinga ; akaba yarafashwe ku itariki 10, uku kwezi.

Aba bombi ntibageze ku migambi yabo kubera ko abo bayobozi b’inzego z’ibanze banze ruswa bagerageje kubaha ; ahubwo babimenyesha Polisi, irabafata.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu yagize ati,"Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye kwirinda kongera icyaha ku kindi atanga ruswa, cyangwa akora ibindi binyuranije n’amategeko , ahubwo asabwa gukurikiza ibiteganywa n’amatego. "

Yagarutse ku bubi bwa ruswa agira ati,"Igira ingaruka mbi ku mitangire myiza ya serivisi no ku iterambere muri rusange. Buri wese arasabwa kwirinda kuyaka no kuyakira ; kandi akagira uruhare mu kubirwanya atungira agatoki inzego zibishinzwe abo abikekaho."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abantu Habimana yatse ayo mafaranga abizeza gushyirisha abana babo ku rutonde rw’abazishyurirwa amashuri n’imishinga.

Baziyaka afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali, naho Habimana afungiwe ku ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje.

Umuntu uhamwe na ruswa ahanishwa kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...