LATEST NEWS
Africa
Batatu bafatanywe urumogi mu bice bitandukanye
Publish Date: lundi 30 novembre 2015
VISITS :37
By Admin

Abantu batatu bafatanywe urumogi mu mikwabu yakozwe mu turere twa Kamonyi, Nyarugenge na Muhanga ku ya 25 na 26 Ugushyingo 2015.

Uwafatiwe muri Nyarugenge ni Uwimana Eric, wafatanywe udupfunyika duto tw’urumogi 175 tuzwi ku izina rya bule. Afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo.

Abandi bafashwe ni Niragire Isaie w’imyaka 29 wo mu karere ka Muhanga,umurenge wa Shyogwe, we yafatanywe udupfunyika 2200 tw’urumogi. Afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya nyamabuye.

Nanone kandi mu mukwabu wakozwe na polisi mu karere ka Kamonyi,polisi yafashe uwitwa Musabyemariya Stephanie w’imyaka 21,yafatanywe urumogi rungana n’udupfunyika 143. Afungiwe kuuri sitasiyo ya polisi ya Runda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP),Andre Hakizimana ,yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abafunzwe bafatwa ndetse n’ibyo basanganywe.

Yagize ati,"Ibiyobyabwenge ni bibi kuko biteza ubukene mu miryango kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biteza umuryango imbere abigura ibitagira umumaro ahubwo bimwangiririza ubuzima".

CIP Hakizimana yavuze ko bimwe mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge bigizwe ahanhini n’urumogi.

Yakanguriye abatugare kutanywa, kudatunda no kutagurisha ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze