LATEST NEWS
Africa
Batatu bakekwaho guhimba inyemezabuguzi za EBM bafashwe na Polisi
Publish Date: vendredi 4 décembre 2015
VISITS :689
By Admin

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu ryafashe abagabo babiri Abahinde babiri tariki ya 2 Ukuboza hamwe n’Umucungamari w’Umunyarwanda bose bakaba bakurikiranyweho guhimba inyemezabuguzi za EBM z’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abatawe muri yombi ni Rajendra,Umuyobozi wa sosoyete yitwa Sabura na mugenzi we Jignesh w’iyitwa Sai Service hamwe na Kalisa Abdallah wari usanzwe akora nk’umucungamari mu iduka rya Baale George Soulaiman ricuruza ibikoresho byo mu nzu birimo intebe n’utubati.

Baale George Soulaiman avuga ko Kalisa Abdallah bari basanzwe bakorana nk’umucungamari we akamufasha mu kumenyekanisha imisoro, yatwaye EBM agiye kwishyura imisoro y’iki gihembwe ariko ntiyayishyura.

Yakomeje avuga ko kuwa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza 2015, ari bwo yarebye agasanga hasohotse inyemezabuguzi zigera kuri eshatu abajije Kalisa ibyazo amubwira ko hashobora kuba habaye ikibazo, ko ari ukubaza ku Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Yagize ati “Umunsi ukurikiyeho naramuhamagaye ngo tujye kuri RRA yanga gufata telefoni, mfata icyemezo cyo kujyayo jyenyine mbasobanurira uko byagenze baramfasha, banyereka ko izo nyemezabuguzi ziriho amafaranga agera kuri miliyoni 40 zasohotse ndetse hariho n’abo zahawe bakoresheje ikoranabuhanga. Nakomeje guhamagara Kalisa ariko ntafate telefone ku mugoroba ni bwo yaje kunyoherereza ubutumwa bugufi ambwira ko atagishoboye gukorana nanjye.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe acuruza ibikoresho byo mu nzu birimo utubati n’intebe ariko inyemezabuguzi zatanzwe zikaba ari z’ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi (Fer à béton) kandi akaba atarazicuruza na rimwe kuva yatangira ubucuruzi.

Aba Bahinde bo bemera icyaha bavuga ko Kalisa yaje ababwira ko ashobora kuborohereza kuzishyura imisoro akabaha inyemezabuguzi. Aba bahinde agize bati “Yaje atubwira ko afite Ikigo cy’Ubucuruzi ku giti cye kandi ko yadufasha tukazatanga imisoro micye.Yaradushutse natwe turemera.”

Aba bagabo bemeye icyaha bakomeza bavuga ko biteguye kwakira ibihano, bakanagira inama abandi bacuruzi kutagwa muri iki cyaha.”

Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya magendu mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Robert Mugabe, yavuze ko iki ari igikorwa cy’uburiganya cyo gushaka kunyereza imisoro y’igihugu kandi bihanirwa n’amategeko.

Nibahamwa n’icyaha cyo kuriganya imisoro bazahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri ndetseno no kwishyura imisoro barigishije.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...