LATEST NEWS
Africa
Batatu batawe muri yombi bagerageza guha Ruswa abapolisi
Publish Date: jeudi 27 octobre 2016
VISITS :501
By Admin

Abagabo batatu bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi kugira babakorere ibinyuranyije n’amategeko.

Abakurikiranyweho iki cyaha ni Ntakirutimana David, Nyakana Eric na Nzeyimana Vincent.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko ubanza (Ntakirutimana) yagerageje guha ruswa y’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bapolisi bakoreshaga ibizamini byo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byaberaga i Gahanga, mu karere ka Kicukiro ku wa 25 Ukwakira.

CIP Kabanda yagize ati :" Ntakirutimana amaze kubona ko yatsinzwe ibizamini, yegereye umwe bu bapolisi babikoreshaga agerageza kumuha ariya mafaranga kugira ngo amushyire ku rutonde rw’ababitsinze. Ntibyamuhiriye kuko yahise afatwa ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro."

Yavuze ko ku itariki 21 Ukwakira Nzeyimana na Nyakana bagerageje guha ruswa abapolisi bakora mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’imodoka (MIC) giherereye i Remera, mu karere ka Gasabo kugira ngo babasuzumire imodoka mbere y’abandi bahasanze baje na bo gushaka iyo serivisi.

Yongeyeho ko ubanza yagerageje gutanga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, naho uheruka akaba yaragerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ntakirutimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro naho Nzeyimana na Nyakana bafungiye ku ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, CIP Kabanda yagize ati :" Ruswa ni umuziro muri Polisi y’u Rwanda. Nubwo kwaka, gutanga no kwakira ruswa bikorwa mu ibanga rikomeye ; ababikora bamenye ko Polisi y’u Rwanda izi amayeri bakoresha, bityo ikaba isaba buri wese kwirinda iki cyaha no gutanga umusanzu mu kukirwanya atanga amakuru y’aho ayikeka."

Yakomeje avuga ko ruswa idindiza iterambere ry’ubukungu kubera ko serivisi ihinduka igicuruzwa ; aho bamwe batanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe mu buryo butubahirije amategeko kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere y’abapolisi, rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya ruswa.

Uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze