LATEST NEWS
Africa
Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye
Publish Date: lundi 4 avril 2016
VISITS :420
By Admin

Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze abagabo batatu bakekwaho guca no kwiba insinga z’amashanyarazi zica mu butaka zajyanaga umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye ruri mu murenge wa Ngoma.

Mu ijoro ryo ku italiki ya mbere Mata, abitwa Nzamurambaho Felicien na Sibomana Vedaste bacukuye izi nsinga zijyana umuriro mu ruganda ziwuvana ku muyoboro munini.

Polisi ivuga ko aba bombi bafashwe n’irondo rya mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo cyo ku italiki 2 Mata, ubwo bashakaga kwambukira mu murenge wa Kibirizi wo mu karere ka Gisagara ; naho uwa gatatu witwa Ndikuryayo Salomon yafashwe nyuma iperereza rimaze kwerekana ko hari aho ahuriye na buriya bujura.

Uyu akaba akekwa kuba ari mu bantu bagura bakanagurisha insinga ziba zibwe n’aba bajura mu turere twa Gisagara na Huye.

Bivugwa ko aba bajura bafashwe n’irondo ryo muri Kibirizi igihe abarigize batahaga maze bagahura na Nzamurambaho na Sibomana bafite insinga , bagahita babafata mbere yo guhamagara Polisi, bakaba barasanganywe metero 27 z’insinga.

Polisi kandi iracyashakisha uwitwa Nikuryayo nawe uvugwaho ubujura bw’insinga.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, yamaganye ibi bikorwa byangiza ibikorwa remezo aho yavuze ko amarondo naba CPCs bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ibi bikorwa.

ACP Badege yagize ati :”Ibi bikorwa bibamo abangiza bakaniba insinga n’ibindi bikoresho hakabamo n’abagura bakanacuruza ibyibwe, ibikorwa byo guta muri yombi abantu nk’aba byaratangiye.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bihanishwa ingingo ya 400 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku gusenya no kwangiza ibyubatswe n’undi muntu.

Aha yagize ati :” Umuntu wese uzasenya cyangwa akangiza mu buryo ubwo ari bwo bwose, igice cyangwa ibice byose by’inyubako, ibiraro, imihanda y’ubwoko bwose cyangwa ikindi kintu cyose gifasha mu itumanaho n’igikorwaremezo cy’amashanyarazi ndetse n’inyubako iyo ari yo yose itari iye, azahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’inshuro ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’ibyangijwe.”

Yavuze ko ibikorwaremezo ari ibyo korohereza abaturage mu kuzamura imibereho yabo, bikaba rero bikwiye kurindwa na buri wese.
Yavuze ko abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa by’intangarugero kuko ibikorwa byabo bidindiza iterambere ry’igihugu kandi byatuma hari n’abatakaza ubuzima bwabo kuko bafatwa n’umuriro igihe bagerageza kuziba.

Maniraguha Jean Pierre, umuyobozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi(EUCL) mu ishami rya Huye yavuze ko ubu bujura bumaze gutwara Leta amafaranga angana ma miliyoni 139 mu mwaka ushize wonyine.

Yagize ati :”Iki ni igihombo kuri buri wese mu gihugu kugeza k’ukoresha umuriro wa nyuma kuko aya mafaranga yakagiye ku kindi gikorwaremezo none agenda mu gusana ibyangijwe.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...