LATEST NEWS
Africa
Bugesera : Abamotari bongeye kwibutswa inshingano zabo basabwa gukora neza akazi kabo
Publish Date: mardi 2 février 2016
VISITS :88
By Admin

​Ku itariki ya 28 Mutarama, abamotari 200 bakorera mu karere ka Bugesera bibumbiye muri koperative yabo yitwa “Cooperative des Taxis Moto de Bugesera” (COTRAMOBU), bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, aho bibukijwe kunoza imikorere yabo, banasabwa by’umwihariko gukomeza ubufatanye mu ikumirwa ry’ibyaha.

Ushinzwe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze yabwiye abo bamotari ati :” umwuga wanyu utuma muhura n’abantu benshi bakora ibikorwa binyuranye.

Mu bagenzi mutwara hashobora kwihishamo abanyabyaha b’ibyiciro bitandukanye nk’abajura, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bagizi ba nabi. Mugomba rero kujya mushishoza, mwagira uwo mubona cyangwa mukekaho kuba yahungabanya umutekano cyangwa ari umunyacyaha ku rwego uru n’uru, mugahita mubitumenyesha kuko Polisi iba hafi yanyu buri gihe”.

AIP Uwitonze yakomeje anakangurira aba bamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda bagatwara ibinyabiziga byabo bujuje ibyangombwa bibemerera gukora umwuga wabo, bakarangwa n’isuku ndetse bakajya bazigama kugira ngo biteze imbere. Ikindi yagarutseho ni uko bagomba nabo gufatanya n’inzego zose na Polisi y’u Rwanda kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo.

Umuyobozi wa koperative yabo (COTAMOBU) Havugimana Eugène, yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda muri aka karere ikomeje kubaba hafi. Yagize ati :” kuva mu mwaka w’2012 dushinga iyi koperative yacu, Polisi yatubaye hafi kugeza iki gihe. Polisi iraduhugura, ikumva ibibazo byacu byose ndetse ikanadufasha kubikemura. Yaturemyemo icyizere ku buryo dukorana neza rwose nta kwishishanya”.
Yasabye bagenzi be b’abamotari gukomeza ubu bufatanye na Polisi y’u Rwanda kugira ngo bakomeze biteze imbere.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...