LATEST NEWS
Africa
’Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho’, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa” -Padiri Nahimana
Publish Date: mardi 22 novembre 2016
VISITS :1787
By Admin

Harabura amasaha make ngo Padiri Nahimana Thomas w’imyaka 45 ukomoka muri Diyoseze ya Cyangugu abe yasesekaye mu Rwanda, nyuma y’ imyaka isaga 10 mu Bufaransa.

Benshi mubanyarwanda bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu ari ko yitsa no ku moko atagifite intebe mu rwa Gasabo.

Ubwo yatangazaga ko agiye kugaruka mu Rwanda, mu cyumweru gishize, Padiri Nahimana yeruye ko umwambaro w’ubupadiri no gutura umugati na divayi kuri alitari ntagatifu yabishyize ku ruhande, yinjira muri politiki arwanya ubutegetsi.

Ati “Ubupadiri ntabwo ari uburoko, ubupadiri ntabwo ari gereza. Ubupadiri ni isakaramentu abakirisitu gatolika bamwe na bamwe bashobora guhabwa kugira ngo bafashe abakirisitu mu byerekeye iyobokamana."

Mbere yo kwinjira muri politiki, Padiri Thomas yabanje guhagarika ibyo gutanga ubutumwa muri Paruwasi, gusa ntiyigeze ava mu bupadiri nyir’izina. Yagize ati "Ndacyari umupadiri, nimbuvamo nzababwira.’’

Mu 2005 nibwo Nahimana yavuye mu Rwanda avuga ko umutekano we utameze neza, yakirwa mu Bufaransa muri Diyoseze ya Le Havre, aho yatangiriye politiki. Nta byaha yakoze ku buryo umuntu yavuga ko yashakishwaga.

Uko iminsi yashiraga yarushagaho kugaragaza amatwara mashya, kugeza ubwo afatanyije na mugenzi we Fortunatus Rudakemwa, bashinze urubuga rwa internet bise ‘Le Prophete’, ruba umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuwa 28 Mutarama 2013 Padiri Thomas yashinze ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’, rimufasha gukwirakwiza amatwara ya politiki, ku buryo umuntu yakwibaza ivanjiri azaniye Abanyarwanda, itandukanye n’iyo yigishaga mbere.

Hari aho Nahimana asobanya indimi

Hari abashimangiye ko imvugo ariyo ngiro, ariko bibaye ukuri ku bantu bose, imvugo za Padiri Nahimana aganira n’ibitangazamakuru ndetse n’ibinyura kuri ‘le Prophète’ bishobora kutamushyira ku rwego rw’abemerewe guhatanira kwicara muri Village Urugwiro.

Avuga indimi ebyiri kuri ‘Jenoside’ yo mu 1994 abicishije mu cyo yise ‘kwibuka bose’, ndetse gahunda yo Kwibuka yayise “intwaro ya politiki ihoraho yo guhembera umujinya, gufungirana abaturage mu bwoba no mu gahinda, kwimakaza irondakoko ndetse ngo ikwiye kwamaganwa.”

Hari byinshi ahakana ugereranyijwe n’amateka yemerwa kandi yigishwa, nk’aho avuga ko intambara yo kubohora igihugu yatewe n’inyota ‘y’ubutegetsi’ ndetse ngo “iyo inkotanyi ziza gutsindwa, ikibazo cya Jenoside ntikiba kivugwa.”

Nyamara ibi binyuranye n’ukuri Abanyarwanda bazi, harebwe igihe abatutsi batangiriye gutotezwa ndetse bagahunga kubera ubuyobozi bubi, mu gihe hari abagiye bajyanwa mu bice nka za Bugesera bakicwa na Tse Tse, kandi icyo gihe ni mbere ya 1990.

Mu magambo ye yarivugiye ati “Mbere babanje kuvuga ko ari Itsembabwoko n’itsembatsemba, niryo ryari ijambo ry’Ikinyarwanda, kugira ngo abantu bose babiguyemo bavugwe. Bukeye kubera ko yaje kuba iturufu n’igishoro kimeze nk’icy’ubucuruzi ku butegetsi buriho, barabihindura ‘bati oya ni Jenoside gusa.”

Padiri Nahimana Thomas amaze imyaka 11 adakandagira mu Rwanda

IBITEKEREZO
bigabo

Ni kigire kibanguke gihamagare n'abandi bagizi ba nabi bizane amayira akigendwa !

Inzobere

Mbere y'ibindi byose naze abazwe amaraso ya Nyakwigendera Padili Ndayambaje kuko brazwi neza ko ariwe wamwicishije !

Ruhago

Uwakubitira imbwa gusutama yazimara uwo mupadiri niba aje nka Victoire Ingabire nakomere yumve kandi niba aje nka. Uwizeyimana Evode nashishe dushyire kumunzani amagambo. Padiri yavuze nayo Evode yavuze turebe ?????

FPR

tumuhaye ikaze muri 1930


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...