LATEST NEWS
Africa
Burera : Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Publish Date: lundi 12 septembre 2016
VISITS :176
By Admin

Ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Burera, Iyakaremye Jeannette yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka karere kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.

Ubu butumwa yabutanze mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yagiranye n’abashinzwe irangamimerere, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abashinzwe kubahiriza ihame ry’uburinganire mu mirenge ya Bungwe, Cyanika, Kivuye, Butaro, Kinyababa, Kagogo, Kinoni na Rugarama.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza, akaba mu butumwa bwe yarasabye abo bayobozi kujya basobanurira abo bayobora ko kutandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere ; cyangwa gutinda kubikora, kutamuvuza, kumuvana mu ishuri no kumwima urubuga rwo gutanga ibitekerezo cyangwa kwidagadura ari ukumuvutsa uburenganzira, kandi ko ari ibyaha bihanwa mu Rwanda.

Yagize ati :"Hari abavana abana babo cyangwa abo barerera mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga cyangwa gucuruza, abandi babakoresha mu bucukuzi bw’amabuye yo kubakisha. Murasabwa guca burundu ibyo bikorwa ; ndetse n’ibindi binyuranije n’uburenganzira bwabo."

Iyakaremye yababwiye kandi ati :"Mujye musobanurira abo muyobora ko kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kumurera neza ari ukurerera igihugu kubera ko bituma bavamo abaturage beza bagiteza imbere ; kandi na bo batisize. Umwana agomba rero kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose."

Mu ijambo rye, AIP Nshimiyumukiza yabwiye abo bayobozi ko guhohotera umwana harimo kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bidahwanye n’icyo yakoze, kumucuruza (icuruzwa ry’abantu), kumushimuta, no kumusambanya.

Yabasabye kujya bakangurira abatuye mu bice bayobora kwirinda amakimbirane kuko ari mu bituma abana bahunga iwabo ; aho bamwe bava mu ishuri bakajya kwibera ku mihanda aho bakorera ibinyuranije n’amategeko nko kwishora mu biyobyabwenge.

AIP Nshimiyumukiza yababwiye kandi ati :"Mujye mubakangurira kudahishira bene iryo hohoterwa ; ahubwo batange amakuru y’uwarikorewe ndetse n’uwarikoze kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya. Ntimukabure kandi kubasaba kwirinda ibiyobyabwenge mubabwira ko bitera ababinyoye guhohotera abana babasambanya, kubakubira, n’ibindi byaha."

Yabibukije ko amakuru y’ihohoterwa ryakorewe abana atangwa kuri Sitasiyo ya Polisi, cyangwa uyafite agahamagara nomero za telefone zitishyurwa 116 na 3029 (Isange One Stop Center).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...