LATEST NEWS
Africa
Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi
Publish Date: mercredi 16 novembre 2016
VISITS :2218
By Admin

Boeing 737-800NG, indege nshya ya RwandAir yahawe izina rya Kalisimbi yasesekaye i Kanombe.

Iyi ndege yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku migoroba wo kuri uyu wa gatatu iturutse Athens mu Bugiriki aho yaruhukiye ku munsi w’ejo ubwo yari ivuye mu Leta zunze ubumwe za Amerika aho yakorewe.

Iyi ndege ni imwe muri ebyiri zatumijwe muri Amerika, RwandAir ikaba yatangaje ko muri Gicurasi umwaka utaha hategerejwe indi yitwa Muhabura na yo yakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi ndege nshya yahawe izina rya Kalisimbi itegerejweho kwagura ingendo RwandAir yakoreraga hirya no hino ku isi.

Iyi Boeing ije ikurikira iherutse kuzanwa mu Rwanda yo mu bwoko bwa Airbus 330-200, yo yahawe izina Ubumwe.

Izi ndege ziri kwiyongera ku zindi RwandAir yari isanganwe byose bikaba bigamije kwagura ingendo zayo dore ko mu mwaka utaha biteganyijwe ko izatangira kujya i London mu Bwongereza ndetse no muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kuri ubu RwandAir imaze kwagura amarembo yayo kuko ubu ikorera ingendo mu mijyi nka : Cotonou, Benin, Abidjan na Coté d’Ivoir, Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Cotonou, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville na Brazzaville.

Mu minsi mike kandi RwandAir izaba igera na Harare muri Zimbabwe na Mumbai, mu Buhindi.

Ibi byose birajyana na gahunda RwandAir iteganya mu myaka itanu iri imbere yo kongera umubare b’abagenzi itwara bakava ku bihumbi magana atanu (500,000) ku mwaka bakagera kuri Miliyoni eshatu (3,000,000) buri mwaka.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze