LATEST NEWS
Africa
Cpt Kabuye yasabiwe gufungwa imyaka 15 kubera guteza imvururu
Publish Date: jeudi 19 novembre 2015
VISITS :1931
By Admin

Ubushinjacyaha bwasabiye Cpt Kabuye David gufungwa imyaka 15 kubera ibyaha akurikiranweho byo gutukana no guteza imvururu aho yari afungiye muri gereza.

Cpt Kabuye yitabye Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2015, aho abacamanza bumvise ukwiregura kwe nibisabanuro by’Ubushinjacyaha.

Nyuma gato yo kurangiza igihano cyo gufungwa amezi atandatu yari yahawe kubera icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, uyu mugabo wahoze mu ngabo z’u Rwanda yongeye gufungwa muri Werurwe uyu mwaka akurikiranweho icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ubwo yafungurwaga, Kabuye yatutse umucungagereza ufite ipeti rya Staff Sergeant maze nyuma Ubugenzacyaha bwakora iperereza bugasanga hari n’ibindi byaha ngo yaba yakoreye muri gereza.

Mu kwisobanura kwe, Kabuye yashimangiye ko abeshyerwa kandi ngo n’abatanze amakuru kuri ibyo birego ari abanyabyaha badakwiriye kwizerwa kuko ngo harimo n’abakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside, bityo abakoze iperereza bagakwiriye kuba barabajije abashinzwe kurinda gereza.

N’abatangabuhamya bamushinja ngo asanga babeshya kuko nta n’umwe uvuga ko yiyumviye ubwe amagambo Kabuye yavuze, ahubwo ngo “bose bavuga ko ari ibyo bumvise ko yaba yaravuze”.

Ikindi Kabuye yakomojeho ngo ni uko yibaza impamvu gereza ubwayo atari yo yakoze iperereza, aho bakitabaza Urwego rwa Polisi Rushinzwe Iperereza (CID).

Aba batanze amakuru ngo kandi yibaza impamvu umwe gusa witwa Kizito ari we Ubushinjacyaha buha agaciro kandi ngo aho bavuga ko yakoreye icyaha hari abantu barindwi na we arimo.

Kuri ibyo kandi yongeyeho ko nta butabera ahabwa ku kuba yari yarahawe gufungwa iminsi 30 ngo hakorwe iperereza, none ngo akaba amaze amezi icyenda.

Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko kwiregura kwa Kabuye nta shingiro gufite kuko ngo aho yavuze ko niba akurikiranweho guteza imvururu kandi ntazabaye byonyine bihagije kuba icyo cyaha yarakigambiriye.

Guteza imvururu kwa Kabuye ngo byavuye ku kuba nyuma yo kureba amakuru ku ifungwa ry’ibiganiro bya Radio BBC, maze nyuma yayo ngo agatangira kuvuga ko ibyo filime ‘Rwanda’s Untold Story’ ivuga ari byo.

Ibyo ni byo Ubushinjacyaha bufata nko kugambira guteza imvururu n’imidugararo akangurira abantu kwanga ubuyobozi buriho.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Kabuye yahabwa igihano cy’amezi atandatu kubera icyaha cyo gutukana mu ruhame, ndetse busaba ko yanahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15 ku cyaha cyo guteza imvururu.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwavuze ko uru rubanza ruzasomwa tariki 15 Ukuboza 2012, i saa munani z’amanywa.

Izubarirashe

IBITEKEREZO
Bizimana Regis

Niko bimeze abanyabyaha baje babihanirwa naho atabanye ibi hano bihagije yazakora ni bindi bisumba ibyongibyo. Kuvuga ko abeshyerwa oyo na amatakirangoyi. Niba ubucyamanza butaranyuze kuruhande nibyiza bakomeze imirimo yabo bashyinzwe☺ ariko abanditsi ko mwanditse ngo urubanza ruzasomwa kuri 15 ukuboza 2012 nukuri cyagwa mwibeshye ??

Twasigye

God be with him gurwanira igihugu =genocide


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...