LATEST NEWS
Africa
Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational
Publish Date: vendredi 13 octobre 2017
VISITS :3872
By Admin

Nyuma ya Akiwacu Colombe wahagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2016, Ingabire Habiba ni we uzahatanira iri kamba mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational umwaka wa 2017.

Habibah ariteguye

Ibyangombwa by’ingenzi yarabibonye

Ategereje itariki ngo ahagararire igihugu cyamubyaye abe yagihesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.

Muri iyi minsi iyo uganiriye na Habibah Ingabire akubwira ko we yiteguye guhatana mu irushanwa iryo ari ryo ryose, akubwira ko muri we yiteguye guhatanira ikamba muri Miss Supranational 2017 kandi ko muri iyi minsi nubwo yari ahangayikishijwe no kubona ibyangombwa ariko yibanze no kureba amashusho y’aya marushanwa yabanje ku buryo ubu amenya ishusho y’iri rushanwa.

Uyu mukobwa byitezwe ko azahagararira u Rwanda muri Miss Supranational umwaka wa 2017, yari amaze iminsi ari gushakisha ibyangombwa byo kuzabasha kujya muri Poland ahazabera aya marushanwa, aha hakaba ari ho hazakoranira abakobwa basaga mirongo inani bose bazaba bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2017.

Habibah ategereje ko itariki y’irushanwa igera cyane ko aya marushanwa azatangira mu Ugushyingo 2017 bakazatanga ikamba tariki 1 Ukuboza 2017. Tubibutse ko uyu mukobwa (Ingabire Habibah) azaba ahagarariye u Rwanda bityo igihe azaba ari muri aya marushanwa akaba asaba abanyarwanda muri rusange kuzamufatira iry’iburyo kugira ngo ibendera ry’igihugu ribe ryazamukira muri Poland.

REBA HANO AMAFOTO MASHYAYA INGABIRE HABIBAH :


Ingabire Habibah yiteguye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa kandi ngo yizeye intsinzi

IBITEKEREZO
kwibaza

iyo minwa..... isa niyi injangwe imaze kurya imbeba. ariko ibyo basigaho ntibijya mubyo banywa nkicyayi ?

bo

nabasha kwambara bikini nzareba nahubundi ba nyampinga biyi minsi wagira baba bigiriye muli vacance ibya competition ntibiba bibareba bitwara uko bishakiye

Ngango

Uyu mukobwa barabeshya si umunyarwandakazi ubihamya navuge akarere, umurenge, akagali, umudugudu,aturukamo tuzagejye murugendo shuri tujya nomibirunga nkaswe kujya kureba iri hogoza

Ngango

Uyu mukobwa barabeshya si umunyarwandakazi ubihamya navuge akarere, umurenge, akagali, umudugudu,aturukamo tuzagejye murugendo shuri tujya nomibirunga nkaswe kujya kureba iri hogoza

Bwiza

uyu mukobwa ni mwiza pe ! gusa nashirika ubwoba akitwara nkabo azahasanga azabatsinda bidasubirwaho .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze