LATEST NEWS
Africa
Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa
Publish Date: samedi 26 mars 2016
VISITS :1016
By Admin

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane wasuye abaturage b’Akarere ka Gakenke, yavuze ko bitumvikana uburyo abayobozi batangira gukora, mu gihe agiye gusura utwo duce.

Umukuru w’igihugu avuga ko agiye guhagurukira abo bayobozi bahora mu mvugo zidashira, aho guha abaturage ibyabasezeranyijwe.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Murenge wa Nemba Akarere ka Gakenke, aho arimo gusura abaturage bakagize n’abo mu Ntara y’Amajyaraguru muri rusange.

Umukuru w’igihugu mu ijambo amaze kugeza kuri aba baturage barenga ibihumbi bitanu, yavuze ko ubwo yazaga yaciye ahantu, agasanga abaturage bavuga ko bamaze imyaka ine batarahabwa amafaranga y’ingurane kubera amashanyarazi yaciye aho bari batuye.

Perezida Kagame ubwe, yavuze ko yimenyeye iki kibazo ubwo yahageraga, gusa ngo yaje gutangazwa n’uko abayobozi ngo nyuma yo kumva ko agiye kuhagera, bahise bayaha aba baturage.

Izi ngurane zingana n’amafaranga miliyoni 62, yagombaga guhabwa abaturage bimuwe ahacishijwe amashanyarazi.

Kuri iki Kibazo, Perezida Kagame yagize ati “Aya mafaranga ni make, bimara imyaka ine yose kubera iki ? Mwamara kumva ko ngiye kuza ayo mafaranga mukayatanga, kuba bayarabonye ntabwo bihagije, abayatanze bagomba no gushyiraho inyungu y’iyo myaka ine amaze, nzabikurikirana menye uko byagenze.”

Perezida Kagame kandi aravuga ko bitumvikana uburyo abaturage basezeranywa ibikorwa by’iterambere, imyaka igashira indi igataha nta gikozwe.

Yunzemo ati ”Hari n’ibyasezeranyijwe mu wa 1999 n’ubu mbona bitarakorwa, bamwe muri mwe bari bataravuka, ndavuga ivuriro rya Gatonde, mu 99, kuki bitwara iyi myaka yose, kuki kugeza uyu munsi imihanda itari muri aka karere, muzajya muyikora ari uko ngiye ahantu, ntabwo ibi bishoboka.”

Abaturage ba Gakenke bishimiye kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame

Perezida Paul Kagame akaba yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ibikorwa remezo, bigomba kurangiza ibi bibazo, aboneraho gusaba Meya w’aka Karere kujya amugezaho aho ibi bintu bigeze.

Umukuru w’igihugu yongeye kuvuga ko bitumvikana uburyo hari ibintu bigenerwa abaturage ngo bibateze imbere, byarangira abayobozi bakabigira ibyabo. Yavuze ko abo bayobozi bagomba gukurikiranwa kandi vuba.

Source : Izuba rirashe

IBITEKEREZO
TUYISENGE MOISE

IMITANGIRE Y,AKAZI MURI AKA KARERE NTABWO INOZE MURI AKA KARERE IKINDI NI GUTE UMUNTU BAMUKATA AMAFARANGA YUBWITEGANYIRIZE NTABASHE KUYABONA HABE NO KUMENYA IBIBAZO BYABAYEHO BAVUGURURE IMIKORERE BAFATANIJENA RSSB


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...