LATEST NEWS
Africa
Gakenke : Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo
Publish Date: lundi 2 mai 2016
VISITS :689
By Admin

​Mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire bagiranye inama n’abaturage bagera ku 1000 bo mu kagari ka Kabatesi, ho mu murenge wa Muzo, mu karere ka Gakenke, bababwira ingaruka z’ihohoterwa ryo mu ngo, kandi babakangurira kuryirinda.

Nzamwita yabwiye abo baturage ko ihohoterwa ryo mu ngo harimo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yagize ati :"Umugabo cyangwa umugore uhohotera uwo bashakanye aba atanga urugero rubi ku bo babyaye ndetse no ku bandi babana. Kutumvikana hagati y’abashakanye biri mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda aho baba mu buzima bubi."

Yabasabye kujya bakora amarondo neza, no kujya inama ku iterambere ry’imiryango yabo ; kandi bakirinda amakimbirane kubera ko ari mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda.

SP Karagire yabwiye abo baturage ati :"Kubuza amahwemo uwo mwashakanye umuhoza ku nkeke, umutoteza, cyangwa ukamubuza uburenganzira ku mutungo ; ni bimwe mu byaha by’ihohoterwa ryo mu ngo."

Yababwiye ko guhohotera umwana harimo kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bidahwanye n’icyo yakoze, kumusambanya, kumuta, kutamwandikisha avutse, no kumuvana mu ishuri.

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera abantu gukora bene ibyo byaha ndetse n’ibindi nko gukubita no gukomeretsa, no gufata ku ngufu, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

SP Karagire yababwiye kandi ati :"Umuryango urimo ihohoterwa ry’uburyo ubwo ari bwo bwose urangwa n’ubwumvikane buke. Kutajya inama hagati y’abawugize bidindiza iterambere ryawo."

Yabasabye kuba ijisho ry’umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera, kandi batanga amakuru yatuma birwanywa, ndetse yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Yababwiye ko umuntu ufite amakuru ajyanye n’ihohoterwa ryakorewe umwana yayamenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero ya terefone 116.

RNP

IBITEKEREZO
Rucogoza

Birakwiye ko twirinda tukanarwanya ihohoterwa kuko ribabaza, ububiri ndetse no mu mutwe, turashimira police yacu yo idahwema kudukangurira kwirinda no gutanga amakuru kd kugihe.

alpha rwabukamba

Ihohoterwa rikwiye gucika mu miryango kuko ridindiza iteramre ry'ingo n'igihugu muri rusange.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...