LATEST NEWS
Africa
Gatsibo : Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kurengera ibidukikije
Publish Date: lundi 1er février 2016
VISITS :147
By Admin

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera kuri 80 bo mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, bakanguriwe kurengera ibidukikije mu gihe bakora imirimo yabo ya buri munsi.

Ibi babikanguriwe mu nama bagiranye ku itariki 28 Mutarama na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Muri iyo nama yabereye mu kagari ka Kabarore, IP Rwakayiro yabwiye urwo rubyiruko rukora uyu mwuga ati : "Kwangiza ibidukikije bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese agomba kwirinda no kurwanya ibikorwa byose bishobora kubyangiza."

Yababwiye kwirinda kujugunya amacupa n’indi myanda ku gasozi, ahubwo bakabishyira mu bikoresho byabugenewe, kwirinda gukandagira cyangwa kunyura mu busitani n’indabo (aho biri), kutajugunya ibisigazwa by’itabi bikiri kwaka ku gasozi kubera ko bishobora gutera inkongi y’umuriro.

IP Rwakayiro yabakanguriye kandi kujya bitabira gahunda za Leta zigamije kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti, guca amaterasi hagamijwe kurwanya isuri, kurangwa n’isuku.

Yabasabye kujya na none baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo bukozwe mu buryo budakurikije amategeko byangiza ibidukikije.

Yabwiye kandi abo bakora uyu mwuga kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose agira ati : "Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kuko nta mutimanama aba afite."

IP Rwakayiro yabasobanuriye ko ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, bikorwa ahanini n’abanywi babyo.

Yongeyeho ko bitera kandi uburwayi butandukanye ababinywa, ndetse ko bituma abantu bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa akenshi n’ingaruka mbi zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe ikozwe nta gakingirizo.

Yababwiye kujya bagira amakenga mu gihe bari gukora umwuga wabo kugira ngo badatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu binyuranyije n’amategeko nka Kanyanga, kandi abasaba kujya bihutira guha Polisi y’u Rwanda amakuru mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Yabwiye abo banyonzi kubahiriza amategeko agenga gutwara igare mu muhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.

Yabasabye kandi gukomeza kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma harwanywa ndetse hakanakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.

Uru rubyiruko rukora uyu mwuga rwiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibyaha aho biva bikagera

RNP

IBITEKEREZO
Rwihandagaza

Ndashimira Police yacu ko itwitaho kuko kubungabunga ibidukikije nibiimwe mubigirira ubuzima bwacu akamaro.Abanyamagare bahura nabantu benshi batandukanye kuburyo baramutse bafatanyije na Police byatanga umusaruro ushimishije kurushaho.

juma

Ibidukikije nayo ni inkungi y'amajyambere abaturage bagomba ku birinda mu rwego rwo kurengera ubusugire bw'igihugu no gutuma kirangwa n'isuku n'ubuziranenge


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...