LATEST NEWS
Africa
Gatsibo : Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano
Publish Date: vendredi 19 février 2016
VISITS :106
By Admin

​Abatwara abagenzi kuri moto 67 bakorera mu murenge wa Kabarore, ho mu karere ka Gatsibo, bibumbiye muri Coopérative de Taxi Motos Cyangarama (COTAMOCYA) biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano.

Uyu mwanzuro bawufashe ku itariki 16 Gashyantare mu nama bakoreye mu kagari ka Simbwa, ikaba yari igamije kwisuzuma no gufatira hamwe ingamba zatuma barushaho gukora neza umwuga wabo.

Biyemeje kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Bashyizeho kandi uhuriro ryo gukumira ibyaha (Anti-crime club), ndetse biyemeza kwirinda maraliya.

Umuyobozi wa COTAMOCYA, Ntagara Ahmed yagize ati :" Tugomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ari wo shingiro ry’iterambere rirambye."

Yasabye bagenzi be kwirinda ibyaha kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma bikumirwa no gufata abari gutegura kubikora cyangwa abamaze kubikora.

Undi witwa Bagabo Alphonse yamwunganiye agira ati :" Ntidukwiye gusigara inyuma mu gufatanya kwicungira umutekano, ahubwo, tugomba kurwanya ikibi aho turi hose."

Uwatorewe kuyobora iryo huriro ryabo ryo gukumira ibyaha, Musonera Charles yagize ati :"Guhuza imbaraga bizatuma turushaho gukumira no kurwanya ibyaha."

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro yababwiye ko bimwe mu byaha nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kubabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

Ku bijyanye no kwirinda maraliya, IP Rwakayiro yakanguriye abo bakora uyu mwuga kuryama buri gihe mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru biri hafi y’inzu, no gutera mu nzu imiti yagenewe kwica imibu.

Yabakanguriye kwirinda ibidendezi by’amazi hafi y’aho batuye kuko bishobora kororokeramo imibu.

Yababwiye kandi kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze