LATEST NEWS
Africa
Gatsibo bahuriye mu busabane bwo kwishimira ko batoye YEGO
Publish Date: mercredi 23 décembre 2015
VISITS :232
By Admin

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, abaturage batuye mu umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba bahuriye mu busabane bwo kwishimira ko batoye YEGO muri referandumu hashingiwe ku busabe bw’abanyarwanda bifuza ko ingingo 101 yahindurwa Presida Paul Kagame akabona uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza kuyobora abanyarwanda muri manda ye ya gatatu 2017.

Nyiratunga Ruth umwe mu baturage b’umurenge wa Kabarore utuye mu kagari ka Nyabikiri yishimiye uburyo abaturage b’uyu murenge batoye neza, akaba avuga ko bategereje YEGO ya Nyakubahwa perezida Kagame ishingiye ku busabe bw’abaturage b’Igihugu.

Ku rundi ruhande ariko, John Rutembya yavuze ko impinduka zabagaho ariko zigakurikirana n’imyigaragambyo, bityo agashima ko abanyarwanda icyo bifuje cyagezweho.

Nkuko bitangazwa n’umwe mu bari aho ubu busabane bwabereye, yavuze ko ubusabane bwaranzwe n’urugendo rw’amahoro rurimo abaturage b’ingeri zose ndetse n’abamotari, abanyonzi n’abandi.

Ubu busabane bw’abaturage bwanitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, inzego z’umutekano, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Kabarore Kazora Murara Fred n’abandi bayobozi batandukanye.

Tubibutse ko abanyarwanda hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, bakomeje kwishimira ko batoye YEGO. Mu kiganiro umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, yatangaje ko abanyarwanda bahawe Ubunani kuko ngo babashije gutora uko babyifuza mu ituze.

Uko ubusabane bwo kwishimira uburyo batiye bwari bwifashe mu mafoto :

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...