LATEST NEWS
Africa
Gishali : Abaturage batangaza ko itariki ya Referendum ibatindiye ngo bitorere itegeko nshinga
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :196
By Admin

Abaturage batuye mu murenge wa Gishali ho mu karere ka Rwamagana baratangaza ko itariki ya Referendum ibatindiye kugira ngo bitorere itegeko nshinga. Ibi bakaba babitangarije abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bari babasuye mu rwego rwo kugira ngo babaganirize ku mpinduka zakozwe mu ivugururwa ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Guhera tariki ya 11 ukuboza 2015 kugeza tariki 16 Ukuboza 2015, abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi uwa sena ndetse n’uw’abadepite barimo kugenda bazenguruka mu mirenge yose igize igihugu cyacu, mu rwego rwo kugirango basobanurire abaturage iby’ingenzi mu bikubiye mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo 03 Kamena 2003 ryavuguruwe muri uyu mwaka wa 2015.

Asobanura impamvu yatumye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi biyemeza kumanuka mu mirenge gusobanurira abaturage ibikubiye mu itegeko nshinga, Hon. Depite Mwiza Esperance yabwiye abaturage bo mu murenge wa Gishali ko ibyo barimo gukora bishingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Hon. Depite Mwiza Esperance yagize ati “itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 2 igika cya mbere (1) ivuga ko ‘ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’abanyarwanda’.

Byongeye kandi, mu gika cya gatatu (3) cy’iyo ngingo kivuga ko ‘ubutegetsi bw’igihugu ari ubw’imbaga y’Abanyarwanda, bakoresha ubwabo binyuze muri Referendumu cyangwa binyuze mu babahagarariye.

Ikiyongera kuri ibi, Abanyarwanda bagera kuri miliyono eshatu n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo inani na bine na Magana atanu na mirongo inani na batandatu (3,784,586) bo mu byiciro bitandukanye, bandikiye inteko ishinga amategeko bayisaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga yahindurwa.

Tumaze kumva, kwakira no gusesengura ubusabe bwanyu, twasanze bufite ishingiro. Ubu tukaba tuje kubereka uko twashyize mu bikorwa ibyifuzo mwatugejejeho.”

Ku bijyanye na zimwe mu mpinduka zakozwe, Hon. Depite Nyinawase Jeanne d’arc, yahereye ku kijyanye na manda z’umukuru w’igihugu, maze abaturage babyakiza amashyi y’urufaya.

Hon. Depite Nyinawase Jeanne d’arc yagize ati “inteko ishinga amategeko imaze gusesengura ibyifuzo by’abaturage byose, inashingiye nanone ku igenamigambi ry’iterambere, yahisemo guha agaciro ibyifuzo by’abaturage byose maze ibikemurira mu ngingo y’101 n’iy’172.

Iy’101 yahamijemo ihame rya manda zifunze ariko z’imyaka 5, iya 172 ishyiraho ihame ry’uko ibivugwa mu ngingo y’101 bizatangira gukurikizwa nyuma y’imyaka 7 ibarwa guhera 2017, kugira ngo gahunda z’iterambere igihugu cyihaye zibanze zigire umusingi ukomeye mbere yo gutangira manda y’imyaka 5”

N’amatsiko menshi, Abaturage babajije niba Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame azagira uburenganzira kuri izo manda z’imyaka 5. Hon. Depite Nyinawase Jeanne d’arc yabasobanuriye ko ibiteganywa mu ngingo y’172 bivuze ko perezida wa Repubulika Paul Kagame, abyemeye yakwiyamamariza manda y’imyaka irindwi izakurikira.

Iyo manda ikaba yemerewe n’undi wese watorwa n’abaturage, kandi ko uzaba yatorewe iyo manda izarangira muri 2024, azaba ashobora kwiyamamariza manda izakurikira y’imyaka 5 ishobora kongera inshuro imwe binyuze mu matora.

Nshimiyimana Felicien, Ni umuturage utuye mu murenge wa Gishali ho mu karere ka Rwamagana, akaba yarashimiye abadepite ko babatumikiye kandi abizeza ko bazatora itegeko nshinga nk’uko bikwiye. N’amarangamutima menshi, Nshimiyimana Felicien, yagize ati “jye nta kindi navuga uretse gushimira. Burya iyo ushaka ikintu kandi kiri aho utagera, ugatuma, burya usigara ufite impungenge utekereza ko wenda abo watumye batakugereza ubutumwa bwawe aho wabwohereje ndetse no kuwo wabugeneye.

Ariko ikintu kinshimishije kandi kinteye no gushimira aba badepite ni uko twabatumye bakadutumikira, natwe rero ku itariki 18, inkoko niyo ngoma tukajya kwitorera itegeko nshinga. Ahubwo umunsi uratinze ! Iyaba ari nk’ejo !”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Uwizeyimana Abdoul Karim akaba yarasabye abaturage batuye uyu murenge wa Gishali ndetse n’abandi baturage bo mu karere ka Rwamagana gukomeza kwitegura amatora ya Referendum neza ndetse no kuzayitabira bose, dore ko impamvu zayo zishingiye ku byifuzo byabo bagejeje ku nteko ishinga amategeko.

Biteganyijwe ko kamarampaka ariyo matora y’itegeko nshinga azwi ku izina rya Referendumu azatangira kuwa kane tariki 17 Ukuboza 2015 hatora Abanyarwanda baba mu mahanga naho kuwa gatanu tariki 18 Ukuboza 2015, hakazatora abanyarwanda bose baba mu gihugu bagejeje igihe cyo gutora.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze