LATEST NEWS
Africa
Guhinduza impushya zo gutwara ibinyabiziga zarengeje igihe bikorwa ku buryo budahenze kandi bwihuse
Publish Date: dimanche 29 novembre 2015
VISITS :360
By Admin

​Kongeresha agaciro uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rusanzwe rwararengeje igihe bikowa ku buryo bworoshye kandi buhendutse nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Hishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) JMV Ndushabandi avuga ko guhinduza uruhushya bikorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe terefoni igendanwa ku buryo bukurikira : hifashishishwa ubutumwa bugufi ukoresheje terefone umurongo wa MTN.

Ujya ahandikirwa ubutumwa muri terefone yawe, ukandika inyuguti ya R ugasiga akanya, ukandika nimero yawe y’indangamuntu ugasiga akanya, ukandika akarere wifuza kuzayifatiramo, ugasiga akanya, ukandika nimero ya gitansi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), hanyuma ukohereza ubwo butumwa kuri nimero 3126.

Yakomeje agira ati :”Impushya zo gutwara ibinyabiziga zongerwa agaciro kuri ubu buryo : abazifite bari hagati y’imyaka 16-65 uruhushya rugira agaciro k’imyaka 10. Abafite imyaka iri hagati ya 65 na na 73 bahabwa uruhushya rw’igihe kingana no kuva ku myaka bafite kugera kuri 73 (ni ukuvuga imyaka 73 gukuramo iyo ufite. urugero:niba ufite 66 uzahabwa urufite agaciro k’imyaka 7). Naho abasaba guhindurirwa bari hejuru y’imyaka 73 impushya zabo zigenda zongerwaho imyaka 3 bitewe n’uko ubuzima buba buhagaze”.

SP Ndushabandi yagize n’icyo avuga ku banyarwanda baba hanze bafite izo mpushya agira ati :”Kimwe n’abandi banyarwanda bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bwa burundu ariko zarengeje igihe (zirengeje imyaka 5 uhereye igihe zakorewe), baba hanze y’u Rwanda nabo bazifite, bararebwa n’igikorwa cyo kuzihinduza.”

Yavuze ko nabo batagomba gucikanwa n’iki gikorwa kuko ari uburenganzira bwabo. Yagize ati :” umunyarwanda uba hanze y’u Rwanda akora akazi gatandukanye nawe ufite uruhushya rwarengeje igihe ashobora kwifashisha cyangwa akohereza mwenewabo, umuvandimwe, umuturanyi we cyangwa se inshuti ye akamuhinduriza uruhushya rwe. Cyakora mu gihe urwo ruhushya rwakozwe, bisaba nyirarwo ko ariwe uza kurwifatira kugira ngo hasuzumwe ko urwo ruhushya ari urwe koko”.

Iki gikorwa cyatangijwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda guhera mu kwezi kwa Mata 2015. Uku guhinduza izi mpushya bikaba bigenwa n’iteka nimero 05/MOS/TRANS/015 ryo kuwa 08 Mata 2015 rigena igihe uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga rumara, n’uburyo rwongererwa igihe.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) JMV Ndushabandi yavuze ko ufashwe atwaye ikinyabiziga uruhushya rwe rwararengeje igihe afatwa nk’undi wese utubahiriza amategeko y’umuhanda. Uje gutwara uruhushya rwe rwongerewe agaciro, yitwaza indangamuntu ye ndetse n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’umwimerere asanganywe.

Kuva mu mwaka w’2009 hatangira uburyo bw’ikoranabuhanga bwo guhindura impushya za kera hatangwa izijyanye n’igihe z’ikoranabuhanga, hakiyongeraho n’abandi bagiye bakorera impushya nyuma y’uwo mwaka bakazitsindira ; ubu abatunze izo mpushya z’ikoranabuhanga bose ni 237 824. Muri iki gihe harabarwa impushya zo gutwara ibinyabiziga 66 453 zarengeje igihe ; mu gihe impushya zimaze guhindurwa ari 8937.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara nimero : 0788311553, 0788311502 na 0788311351.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

By'umwihariko, urwanjye rwari rusigaje igihe gito.Polisi y'u Rwanda yakoze kutugezaho aya makuru kuko yatumye menya uko nzabigenza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana