LATEST NEWS
Africa
Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru : Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe
Publish Date: dimanche 11 septembre 2016
VISITS :390
By Admin

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze (Kuva ku mudugudu kugera ku karere) bo muri iyi Ntara guhanahana amakuru ku gihe ; haba hagati yabo, ndetse n’izindi nzego kugira ngo bafatanye kurwanya no gukumira ibyaha.

Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo ku wa 8 Nzeri mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gakenke.

Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Brig. Gen. Eugene Nkubito n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi.

Bosenibamwe yabwiye abo bayobozi ati :"Guhanahana amakuru ku gihe ni ingenzi mu kurwanya ibyaha. Inzego z’ubuyobozi zibereho kuzuzanya, kandi zisenyera umugozi umwe ; kubera ko zose ziharanira umutekano n’iterambere ry’umuturarwanda ndetse n’igihugu muri rusange."

Yakomeje agira ati :"Urwego rubonye amakuru y’ikintu gishobora guhungabanya umutekano ndetse n’ikindi cyose kinyuranije n’amategeko rukwiye kuyasangiza izindi zibishinzwe kugira ngo zifatanye kugikumira."

Yabasabye kugenzura ko amarondo akorwa neza, kandi bagakangurira abo bayobora kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru y’ababikoze cyangwa abo bacyeka ko bafite imigambi yo kubikora.

Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye kandi abo bayobozi gukangurira abo bayobora kurangwa n’isuku ; haba ku mubiri, aho batuye, aho bakorera imirimo inyuranye irimo iy’ubucuruzi, ndetse n’isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa babasobanurira ko isuku nke ari intandaro y’uburwayi butandukanye.

Mu butumwa bwe, CSP Rumanzi yabasabye kujya bandika neza imyirondoro y’abantu bari mu bice bayobora ariko batahabarizwa kugira ngo bamenye abo ari bo, impamvu bahari, igihe bahagereye, n’igihe bazahamara.

Yagize ati :"Imyirondoro yabo y’umwimerere iyo izwi, biroroha kubakurikirana iyo basize bakoze ibinyuranije n’amategeko, naho iyo itazwi kubafata biragorana. Ubufatanye hagati y’inzego zose z’ubuyobozi ni ingenzi kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze kubumbatirwa no gusigasirwa."

CSP Rumanzi yabasabye kandi gukangurira abatuye mu bice bayobora kwirinda ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, amakimbirane, n’ingengabitekerezo y’ubutagondwa buganisha ku bikorwa by’iterabwoba, kandi bagatanga amakuru y’abayifite cyangwa abayicengeza mu bandi.

IBITEKEREZO
Kamali

Gukumira ibyaha ni iby'abaturage twese tugomba gufatanya n'inzego z'ibanze. Abaturage rero dukomeze dufatanye n'inzego zacu mu gihe tubonye abashaka gukora ibyaha dutange amakuru bityo dukumire.

munyaneza joel

Nubwo ibi Governor aba yabisabye abayobozi , ariko jye mbona uruhare runini ari urwacu nk'abaturajye batuye intara y'anajyaruguru ntago umutekano ari uw'abayobozi kuko nubwo yabasabye guhanahana amakuru , ntibayabona tutayabahaye. umutekano nuwacu dukwiye kuwirindira duhereza inzego z'umutekano amakuru ku gihe . iminsi natwe dufite ingufu n'ubwenge who tubashije tuza jye twunganira inzego z'umutekano n'inshingano kurinda ibyo twagezeho.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...