LATEST NEWS
Africa
Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Publish Date: jeudi 6 octobre 2016
VISITS :3839
By Admin

Hon Makuza Bernard, Perezida Sena y’u Rwanda yasobanuye uko urupfu rutunguranye rwa nyakwigendera Senateri Mucyo Jean De Dieu rwagenze nyuma yo kwikubita hasi ku madarage (escalier) y’Ingoro y’Inteko ari kujya ku kazi.

Ati "Yego nibyo Honorable Mucyo amaze kwitaba Imana.Yari aje ku kazi bisanzwe yitwaye mu modoka agera ku Nteko ajya kuri sena, nk’uko bisanzwe arazamuka ajya mu biro bye.

Hanyuma rero agomba kuba yanyereye ku mabaraza noneho yikubita hasi. Abari hafi ye bagerageza kumuramira ariko yamaze kwibarangura hasi. Twahise tumuzana kwa muganga kuri Faisal."

Makuza yavuze ko abaganga bagerageje ibishoboka ngo baramire ubuzima bwa Mucyo ariko bikanga.

Ati :”Abaganga rero bakoze ibishoboka byose ariko mu by’ukuri twageze hano bisa n’aho byarangiye.Nta gikomere na kimwe rwose, nta na kimwe “

Mucyo ngo nta kindi kibazo yari afite kuko no ku Cyumweru yari ari mu kazi kandi ameze neza.

Makuza yagize ati " N’ejo yari yiriwe mu kazi mu nama n’abantu bo muri Huye, ataha bisanzwe no kuwa Gatandatu yari yiriwe mu muganda ngirango mu Ruhango umuganda w’ubumwe n’ubwiyunge."



Senateri Makuza Bernard

Makuza avugana n’ikinyamakuru Makuruki dukesha iyi nkuru yavuze ko abaganga aribo bari butangaze icyo yazize ati :”Abaganga baragitangariza umuryango ubwo natwe turabimenya”

"Mucyo rero mu by’ukuri adusizemo icyuho, kuko ni umubyeyi ariko ni n’umwe mu bitangiye igihugu.Ni umuntu wakoraga akazi n’ubwitange bwinshi cyane kandi agakora ibishoboka byose kugirango umurimo akora utungane.Ni akababaro rero ku gihugu."

IBITEKEREZO
Mbanzabugabo Froduald

Mucyo yari umntu w intangarugero n inyangamugayo kandi ukunzwe nabose. Ubwitonzi, ubupfura, ubugwaneza... Niyigendere nubundi Imana yikundira abeza. Imana imuhe iruhuko ridashira.

NIYONSABA Odette

Igihugu abanyarwanda muri rusange tubuze umuntu wingirakamaro. Gusa IMANA imuhe iruhuko ridashira aruhukire mumaboko yayo iteka ryose. Ntituzahwema kumusabira kubwiza yakoze.

NIYONSABA Odette

Igihugu abanyarwanda muri rusange tubuze umuntu wingirakamaro. Gusa IMANA imuhe iruhuko ridashira aruhukire mumaboko yayo iteka ryose. Ntituzahwema kumusabira kubwiza yakoze.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...