LATEST NEWS
Africa
Hopital Ruli : Uwabyaye agapfunyikirwa ‘igipupe’ yasubijwe uruhinja ruzima "Ukekwa yatawe muri yombi "
Publish Date: mercredi 24 août 2016
VISITS :971
By Admin

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yasubije umubyeyi uruhinja byavugwaga ko yabyaye uwapfuye maze agahabwa ‘igipupe’ ngo abe ari cyo ashyingura.

Mu ijoro ryo kuwa 23 Kanama, ku Bitaro bya Ruli biri mu Karere ka Gakenke ni ho habereye iri bara ubwo umubyeyi wahabyariye yahamirizwaga n’abaganga ko uruhinja rwe rwapfuye ariko bajya gushyingura bagasanga bahawe ‘igipupe’ kiri kumwe n’amabuye abiri.

Binyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda, hatangajwe ko uru ruhinja rwabonetse ari ruzima maze rugasubizwa nyina warubyaye.

Polisi yagize iti “Umwana yabonetse kandi yasubijwe nyina umubyara. Ukekwa yatawe muri yombi.”

Cyari kigiye gushyingurwa

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, IP Gasasira Innocent yemeza amakuru y’uko umwana wavugwaga ko yapfuye nyuma yo kuvuka yabonetse akerekwa ababyeyi be.

IP Gasasira avuga ko kuwa 22 Kanama ari bwo Nzamwitakuze Brigitte yabyariye mu bitaro bya Ruli umwana muzima, maze kuwa 23 uruhinja rugira ikibazo cy’umuriro maze umuforomo witwa Bucyensenge ajya kuruvura.

Ngo hashize umwanya, yabwiye abarwaza ba Nzamwitakuze ko umwana yapfuye anabazanira mu gakarito yavugaga ko yashyizemo umurambo we bajya gushyingura batiriwe barebamo.

IP Gasasira yagize ati “Yafashe agakarito ashyiramo igipupe, ashyiramo n’amabuye ashaka kuzuza ibiro by’umwana, ahereza abarwaza b’uwo mugore, batwara mu muryango bajya gushyingura.”

Ngo mbere yo gushyingura, se w’umwana yagize amatsiko yo kumureba bwa nyuma, afunguye abona amabuye n’igipupe.

Bahise batangira gukurikirana, bashaka umuganga wamuvuraga bamuhamagaye ababwira ko ari iwe mu rugo yabyaye.

Ngo bahize bajya kumureba basanga nta bimenyetso by’uko yabyaye afite, bamujyana kwa muganga kumupima, none nk’uko IP Gasasira abihamya, ngo ibisubizo by’agateganyo bigaragaza ko uyu muforomo atigeze abyara.

Umwana we ngo ubu ni muzima, bari kumusuzuma ngo barebe niba nta kibazop afite abone gusubizwa ababyeyi be nab o bahamya ko ari uwabo.

IP Gasasira asaba abaganga n’abandi bakozi bose kuba ababyamwuga mu byo bakora bakirinda amakosa nk’aya yo guhemuka.

Ngo aramutse ahamwe n’icyaha, Bucyensenge yahanishwa ingingo ya 224 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ihana icyaha cyo kwambura ababyeyi umwana ku maherere.

Iyi ngingo iteganya igihano kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.

Source : Izuba rirashe

IBITEKEREZO
Ndayisaba Dominique Savio

Ibibi birarutana. Ababyeyi bari bibwe bamugirire imbabazi kuko yashakaga kubarerera nibura. Hari ababaroga. Birashoboka ko gukeka ko atazabyara aribyo byatumye agenza kuriya. Gusa agabanyirizwe ibihano aticwa n'agahinda ubugira kenshi ! Abakuramo inda, abajugunya abana, abatera abakobwa inda bakabihakana ; bajye batekereza ku cyatumye bo babaho. Bicuze, bafate umugambi wo kubaha ubuzima Imana yabahaye !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...