LATEST NEWS
Africa
Huye : Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa
Publish Date: jeudi 25 février 2016
VISITS :139
By Admin

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, yasabye abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ-DASSO) kuba indakemwa mu byo bakora.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 23 Gashyantare mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo bagera kuri 50 ubwo bari mu nama nsuzuma mikorere yabo yabereye mu kagari ka Butare, ho mu murenge wa Ngoma.

Abo bagize uru rwego baganiriye ku miterere y’akazi kabo, imbogamizi bahura nazo, kandi bungurana ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe.

Nyuma yo kwisuzuma, basanze imikorere yabo n’imikoranire yabo n’izindi nzego ari byiza, ariko bemeranya ko badakwiye kudohoka, ahubwo ko bagomba kurushaho kuba intangarugero.

CSP Muheto yashimye abagize uru rwego ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri aka karere, maze abasaba kurushaho gukora neza ibyo bashinzwe.
Yagize ati :"Nk’abagize urwego rushinzwe kunganira mu gucunga umutekano, mukwiye kuba inyangamugayo, mukarangwa n’indangagaciro za kirazira, kandi mukagira ubushishozi mu gufata ibyemezo."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere, Nshimiyimana Vedaste yababwiye ati :"Ntimushobora kubera hose icya rimwe. Ibyo bivuze ko amwe mu makuru yatuma mukumira ibyaha, ndetse akanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora ; muyahabwa n’abatuye mu bice mushinzwe gucungamo umutekano.

Mugomba rero kubegera, mugakorana na bo neza , kandi mukabaha serivisi nziza."
Umuyobozi wa DASSO muri aka karere, Bagaruka Fabrice yagize ati :"Inama twagiriwe ni ingirakamaro kuko zakanguye intekerezo zacu ku buryo bizatuma turushaho kwita ku nshingano zacu, bityo, tuzisohoze uko bikwiye."

Yasabye bagenzi be kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe.
Imyitwarire y’abagize uru rwego igenwa n’Itegeko ngenga No 26/2013, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, Iteka rya Minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.

RNP

IBITEKEREZO
havugimana j.claude

turashimira DASSO ya HUYE uburyo yitwara neza cyane kandi nubuhanga bafite mugucyemura ibibazo no mukazi kabo tukanashimira byumwihariko ukuriye DASSO zo mumurenge wa NGOMA uburyo atwakira akadutega amatwi akadukemurira ikibazo kandi twese tukagenda twishimye turanamushimira ubu ryo yahagurukiye amarondo iwacu mumurenge tukaba twarunvise nibikorwa byindashyikirwa yakoze mumurenge wa TUMBA aho batacyitwambura amashakoshe munzira nuko yarwanyaga ibiyobyabwenge muri rusange turashima ntacyo twabanengaho


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...