LATEST NEWS
Africa
Huye : Igitaramo cyateguwe n’itorero rya Nazareen kirimo ubuhamya bukomeye
Publish Date: dimanche 29 novembre 2015
VISITS :466
By Admin

Mu giterane cyitabiriwe n’ abahanzi batandukanye barimo Thacien Titus n’ umudamu, na Theo Bosebabireba ndetse n’ abavugabutumwa banyuranye barimo Kavamahanga n’ Umuhanuzi Mechack Gatabazi na Bishop Gasatura.

Iki giterane kirimo kubera mu karere ka Huye cyatangiye kuwa gatandatu kikaba kiribusoze kuri iki cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2015.

Kuva saa sita z’amanywa kugeza ubu harimo gutambuka ubuhamya bw’ umuhanzikazi Elvanie Uyisenga ukomoka mu karere ka Nyamasheke.

Nubwo imvura yaguye, ntiyahagaritse ubuhamya bwa Elvanie. Mu buhamya arimo gutanga arimo gusobanura uburyo yageragejwe uruganda rwe rw’ umuceri rwahiriyemo ibintu byose na miliyoni zigera kuri 11 na zo zihiramo.

Yakomeje gusenga kugeza ubwo itorero asengeramo rimufashije ariko akomeza kuvugana n’ Imana, avuga kandi benshi bakomeje kujya bamuvugiraho abandi bamwishimiraho.

Imana yaje kumubwira ko agomba gutanga ishimwe ry’ amafaranga ibihumbi 50.
Avuga ko nyuma yaje guhabwa amafaranga ibihumbi 120 ariko agomba gukuramo ibihumbi 65 byo gutura Imana nkuko yari yarayibisezeranije.

Mu gihe ubuhamya bukomeje umushumba w’ itorero rya Nazareen Habimana Zabroni amaze kuhagera.

Jerome Rutagengwa uyoboye umudugudu wa ADEPR Save mu karere ka Huye, ni we ugiye gusengera Ev Kavamahanga, amaze kuvuga ko ari incuti ye ndetse akaba ari n’ incuti ya Elvanie Uyisenga n’umuhanzi Thacien Titus.


Jerome Rutagengwa.

Umuhanzi akaba n’ umuhanuzi Kavamahanga Alphonse arimo guhanura. Yatangaje ko mu karere ka Huye hagiye kuvuka abantu bafite amamiliyari. Ati "Uko ni ko Imana imbwiye."


Evangeliste Kavamahanga Alphonse.

Bishop Gasatura urimo kwigisha kuri iyi isaha ya saa kumi n’imwe na mirongo itatu n’ itanu (17h35) ahaye Kavamahanga ibihumbi maganabiri mirongo itanu kugira ngo akomeze gukora umurimo w’ Imana.

Bishop Gasatura avuze ko mu karere ka Rusizi havayo abahanuzi b’ibibonya n’ abahanuzi ba nyabo ariko yongeraho Mechack na Kavamahanga ari abahanuzi basobanutse.

Yongeyeho ko ashimishijwe n’ibyo Kavamahanga yigishije yamunyuze anamuha ikaze kuzajya kubwiriza mu itorero ry’ Anglicane, mu ijwi riranguruye Kavamahanga ahita amubwira ko yahita amushyira mu bana be.


Bishop Gasatura Nathan wo mu itorero rya EAR mu karere ka Huye.

Umuhanuzi wahoze mu itorero ry’ADEPR, Mechack Gatabazi, akaza gutengwa afashe umwanya wo guhanura, avuga ko abanyarwanda barimo kuvuga ko ari we muhanuzi mukuru mu Rwanda akongeraho ko Umuhanuzi mukuru ari Bibiliya ari na yo mpamvu ibyo ahanura biba biri muri Bibiliya.

Ati "Ubuhanuzi nyabwo ni ubuva muri Bibiliya, yabwiye abaherutse kuva mu gihugu cya Tanzaniya baje kumureba ko ibyo ahanura biri muri Bibiliya."

Amafoto y’uko igiterane kirimo kugenda :


Gatabazi Mechack wahanuye Jenoside yakorewe abatutsi, yazanye ubundi buhanuzi Imana yamuhaye.


Umuhanzi Thacien Titus n’ umugore we Christine na we akaba yarinjiye mu buhanzi.


Umuvugabutumwa Ruhumuriza Hermani.


Bacishamo bagafata ubuhamya bya Elvanie Uyisenga.


Abitabiriye igiterane ni benshi nubwo imvura icishamo ikagwa ari nyinshi.


Umuvugabutumwa Elvanie Uyisenga.


Korali yo mu itorero ry’Anglicane i Huye ririmo kuririmbira Imana.

Rushyashya

IBITEKEREZO
tharcisse

byari byiza nuko aba bahanuzi nta numero twabashakiraho badusigiye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...