LATEST NEWS
Africa
Huye yegukanye igikombe mu mupira w’abafite ubumuga bwo kutabona itsinze ikipe ikomeye cyane
Publish Date: lundi 30 novembre 2015
VISITS :85
By Admin

Ku cyumweru tariki 29/11/2015 muri petit stade i Remera habaye amarushanwa y’umupira w’abantu bafite ubumuga bwo kutabona ikipe y’Akarere ka Huye yegukana igikombe ariko binyuze mu nzira ndende kandi zitari zoroshye kuko yatsinze ikipe ikomeye cyane.

Ayo marushanwa y’umupira w’amaboko bita GOALBALL yari avunannye cyane kuko shampiyona yatangiye kuri uwo munsi wo kucyumweru na finale ikinwa uwo munsi Huye yegukanye icyo gikombe itsinze ikipe y’Akarere ka Kirehe ku bitego 10 ku munani. Kirehe yari yakoze neza cyane mu majonjora, nayo yakozwe kuri uwo munsi wa finale.

Umukino wa mbere w’ayo majonjora wahuje Nyamasheke na Karongi aho Nyamasheke yatsinze ku kaburembe ibitego 11 ku i 10. Umukino wa kabiri wahuje Huye na Burera aho Huye yakubise Burera nta mbabazi ibitego 10 ku busa naho mu mukino wa gatatu Kirehe itsinda Nyamasheke ibitego 11 kuri bitandatu. Kuri uyu mukino niho urugendo rwa Burera rwahise rurangirira !

Umukino wa kane wagaragaje yuko n’urugendo rwa Karongi rugenda rurangira. Muri uwo mukino iyo kipe ya Karongi yahuye n’iya Kirehe aho Karongi yakubiswe ibitego 13 byose kuri bitatu, mu mukino wakurikiyeho Karongi ivamo nyuma yo gutsindwa na Huye ibitego 11 kuri kimwe.

Ni kuri uyu mukino kandi Huye yahise ibona itike yo gukina finali. Mu mukino wakurikiyeho nibwo na Kirehe yabonye itike yo gukina finali nyuma yo gutsinda Nyamasheke ibitego 11 kuri bine. Finali rero yahuje Kirehe na Huye aho Huye yegukanye igikombe itsinze Kirehe ibitego 10 ku munani.

Aya marushanwa y’umukino wa GOALBALL yari yateguwe n’inama nkuru y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCP) mu cyumweri mpuzamahanga cyahaririwe kuzirikana abantu bafite ubumuga.

Depite Rwaka P. Claver ashyikiriza Huye igikombe

Uko niko abakinnyi baba bategereje umupira

Uyu mukino wa GOALBALL ni umukino uryoheye ijisho kureba kuko uba urimo utuntu dushekeje twinshi. Mu kibuga haba harimo abakinnyi batatu kuri buri kipe, bari ku murongo utambitse mu buryo bwo kurinda izamu ariko hagati y’umukinnyi n’undi harimo nka metero. Abakinnyi baba bicaye cyangwa baryamye hasi bategereje yuko umupira uza ngo bawufate.

Umupira ukinwa uba urimo inzogera umukinnyi yawujugunya ya nzogera ikagenda ivuga, abakinnyi bo ku ruhande ujugunywemo bakawukurikirana kuwufata, hakaba ubwo bawufata cyangwa bagafata aho uvuye, igitego kikinjira.

Uyu mukino wa GOALBALL ugira amategeko yawo, amwe akaba yaranakoreshejwe muri iryo rushanwa ryari ryanitabiriwe n’abanyamakuru bibumbiye mu muryango w’abanyamakuru bakorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga (ROJAPED- Solidarity) kimwe n’abandi banyamakuru b’imikino baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye.

Amwe muri ayo mategeko n’uko umukinyi umwe adashobora kujugunya umupira mu izamu ry’ikipe bahanganye inshuro eshatu yikurikiranya. Ikindi n’uko abakinnyi baba bambaye amarineti yagenewe uwo mukino. Iyo umukinnyi akoze kuri ayo marineti atabanje kubibwira umusifuzi ikipe ye irabihanirwa. Uko ibihano biteye n’uko abakinnyi babiri bava mu kibuga umupira ugaterwa mu izamu ryabo hasigayemo umukinnyi umwe gusa !

Uyu mukino n’ubwo ari mwiza ariko umupira ukinwa uba ukomeye cyane kuburyo ugomba kuba usigamo imvune abakinnyi nkuko byemezwa n’umuyobozi wa ROJAPED, Bukebuke Aimable. Yagize ati niba bishoboka hakwiye gushakishwa imipira itaremereye cyane.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...