LATEST NEWS
Africa
Igisirikare cy’u Rwanda cyabeshyuje amakuru y’iraswa ry’ umusirikare waguye muri Sudani y’Epfo
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :384
By Admin

Ingabo z’u Rwanda zirabeshyuza amakuru y’uko hari umusirikare w’u Rwanda waba warapfiriye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Amakuru yanyuze mu binyamakuru bitandukanye avuga ko umusirikare w’u Rwanda yaguye muri Sudani y’Epfo tariki ya 23 Ugushyingo 2015 azize ibikomere by’amasasu.

Inkuru ya Bloomberg ivuga ko ‘umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo yarashwe agapfa ku birindiro by’izo ngabo mu murwa mukuru , Juba, naho umwe muri bagenzi be akaba ari gukorwaho iperereza kubera uru rupfu.’

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko "abaganga kuri ibyo birindiro bemeje ko uwo musirikare ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yazize ibikomere by’amasasu kuwa Mbere mu gitondo."


Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Joseph Nzabamwita.

Ibi ngo bikaba byaremejwe n’umuvugizi w’izo ngabo by’agateganyo Shantal Persaud mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru kuri telefoni ndetse ko n’undi musirikare ari guhatwa ibibazo kubera uru rupfu ari umunyarwanda.

Ingabo z’u Rwanda, RDF, zivuga nta musirikare w’u Rwanda wishwe ndetse ko nta n’umwe uri kubazwa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Joseph Nzabamwita, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF kuri uyu wa Gatatu yagize ati “igihari ni uko umwe mu basirikare bandi bari mu butumwa muri UNMISS yazanywe ku ivuriro ry’ingabo z’u Rwanda (Contingent Medical Clinic) i Juba kuwa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2015. Ku bw’ibyago aza gupfa azize ibikomere yari yatewe n’amasasu yarasiwe mu bikorwa bitigeze bigirwamo uruhare n’ingabo z’u Rwanda.”

U Rwanda rwihanganishije kandi umuryango wa nyakwigendera n’ingabo z’igihugu akomokamo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kubwo kubura uyu wari wariyemeje kwitangira abandi.

U Rwanda rwasabye kandi UNMISS kubeshyuza amakuru atariyo yatanzwe mu binyamakuru.

Rushyashya

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze