LATEST NEWS
Africa
Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro
Publish Date: mardi 15 mars 2016
VISITS :1457
By Admin

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atumva impamvu abana b’abanyarwanda bakomeje kugaragara ku mihanda hirya no hino mu gihugu basabiriza abahisi n’abagenzi mu gihe Guverinoma yari yarihaye ingamba zo kugikemura.

Ubwo yagarukaga ku bana b’abanyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko atangazwa no gutambuka ku mihanda hirya no hino mu gihugu agasanga hakiri abana birirwa ku mihanda basabiriza abahisi n’abagenzi, kandi mu gihe Leta yashyizeho ingamba zo gukemura iki kibazo gikomeje kwambika isura mbi u Rwanda harimo n’ikigo cy’imyuga cya Iwawa cyari cyarshyiriweho kwakira bene aba bana bakagarurwa mu murongo.

Yagize ati :”…Twafashe icyemezo ko abana bose bakwiye kujya mu mashuri.
Guverinoma ikora ibishoboka byose, itanga amafaranga kugira ngo abana bige. Ni naho twavuye dufata ingamba zivana bariya bana ku mihanda birirwa basabiriza, abana bahetse abandi, iyo byagenze kuriya ni nko kuvuga ngo hari Leta itareberera abana bayo, bivuze ko hari ikibazo dufite tudakemura."

Yakomeje agira ati :"Ariko nasubira inyuma nkasanga hari uburyo twashyizeho bwakemura ikibazo. Nabanje kujya mbibona ku mihanda haba mu mijyi, haba ahandi usohoka mu mujyi ugasanga abana bari aho, abandi bariga, abandi bari aho ngiye kubona mbona abanyamakuru babyanditse, nasubira inyuma nabaza ese ibi bintu by’aba bana ko twafashe umurongo wo kubikemura, ese niba hari ikibazo ngo akizane dushake umurongo w’icyo dukora, ashwi.”

Perezida Kagame kandi yibajije impamvu gahunda yo kujyana abana b’inzererezi mu kigo ngororamuco cy’Iwawa kugira ngo bave ku mihanda bige imyuga yahagaze nta mpamvu kandi yaratangaga umusaruro ndetse inafasha mu gukemura iki kibazo cy’abana baba ku mihanda.

Perezida Kagame

Perezida Kagame ati :”…Hari gahunda yo gukura abana ku mihanda bakajya kwiga imyuga bagakora, byazimiye bite ? Byazimiriye he ? Ni iki cyabaye ? Niba na Iwawa yari ifite ikibazo kuki hatabaye impinduka (improvement) no kuri yo cyangwa n’ahandi cyangwa niba ari n’izina ribi, cyangwa niba kujya ku kirwa atari byiza tugashaka n’ahandi, ariko ihame ryo kubaka aba bana, ryo kubarera yo igakomeza mu bikorwa…ko ntawe uvuga ngo twabuze amikoro birananirana, kuki atari cyo kivugwa habaye iki ?”

Perezida Kagame kandi yavuze ko atumva impamvu n’abana bafite ababyeyi usanga bakirangwa n’umwanda ku buryo rimwe na rimwe ukeka ko atari abanyarwanda. Yavuze ko bitumvikana kuba aba bana banyurwaho n’abayobozi bakigendera ntibasubize amaso inyuma ngo batekereze icyo gukora.

Umukuru w’igihugu kandi yongeye kwibaza impamvu abana bagicuruzwa mu gihe iki kibazo cyavuzwe cyane bishoboka kugira ngo gishakirwe umuti, ariko agatungurwa no gukomeza kumva kikirirwa kivugwa hirya no hino no mu maraporo.

RDF

Yibajije icyabuze kugira ngo iki kibazo cy’ihohoterwa n’icuruzwa ry’abana gihashywe burundu kuburyo kidakomeza kugaragara mu gihugu nta gikorwa.
Perezida yasabye abayobozi bitabiriye umwiherero gufata ingamba zikaze zituma abakora ibi byaha batinya kubikora bitewe n’ingaruka zikomeye byabagiraho.

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Minisitere y"uburinganire n’Umuryango nta kwezi gushize yari yihaye gahunda ko mu byumweru bibiri nta mwana uzaba akirangwa mu muhanda, ariko magingo n’aya ntacyabaye kuko n’ubu uracyasanga abana ku mihanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...