LATEST NEWS
Africa
Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu
Publish Date: vendredi 15 juillet 2016
VISITS :484
By Admin

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali biramenyesha abaturwanda ko umuhanda uturuka i Kanombe ukomeza mu Giporoso—Gisementi-Gishushu-Kimihurura kugera mu Mujyi rwagati uzakoreshwa cyane ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga bitewe n’Inama ya Afurika Yunze Ubumwe ya 27 ibera i Kigali.

Ni ku bw’iyo mpamvu abatwara ibinyabiziga bagirwa inama yo gukoresha imihanda ikurikira : Kanombe – Nyandungu - Kigali Parents - Kimironko / Mushumba Mwiza – Rwahama –Kibagabaga – Gacuriro – UTEXRWA - Kinamba ugakomeza werekeza mu Mujyi rwagati , Nyabugogo cyangwa Poids Lourd - Gikondo.

Bashobora na none gukoresha imihanda Kanombe – Busanza – Kabeza – Niboye –Sonatube – Rwandex – Kanogo - bakerekeza i Nyamirambo, mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba - Kacyiru.

Iyi nama itanzwe igamije kugabanya umubare munini w’ibinyabiziga bisanzwe bikoresha umuhanda wavuzwe haruguru.

Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo bayobore abayikoresha.

Mu rwego rwo kunoza no koroshya urujya n’uruza abakoresha imihanda bazakomeza kumenyeshwa impinduka ku mikoreshereze yayo.

Imihanda itemerewe kunyurwamo

Ukeneye kumenya amakuru arambuye yahamagara umurongo wa telefone utishyurwa ari wo 118 akoresheje imirongo yose y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda cyangwa agasura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter - RW Traffic Updates (@RWTrafficUpdates).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

ACP Celestin Twahirwa

IBITEKEREZO
Kananga

Ndashimira byimazeyo police y'u Rwanda, ishami ryo mu muhanda, uburyo bagena imihanda yo kwifashishwa mu bihe nkibi igihugu cyacu kiri kwakira inama zikomeye nkizi, bwa bunyamwuga babugaragaze amahanga azagaruke kwigira iwacu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...