LATEST NEWS
Africa
Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Publish Date: mercredi 30 novembre 2016
VISITS :833
By Admin

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye, ejo tariki 29 Ugushyingo yasoje ku mugaragaro Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika bagera kuri 250 baturuka mu bihugu 38 ; abayitabiriye bakaba barafashe ingamba zo guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo Nama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali, Minisitiri w’Ubutabera ; akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yagereranije kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana "nk’Inkingi ya mwamba y’Imiyoborere myiza, iterambere rirambye, uburenganzira bwa Muntu, umutekano ; ndetse n’ishema ry’igihugu n’abagituye."

Avuga ku ngaruka z’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri Busingye yagize ati :"Ingaruka z’iki cyaha zirenga imipaka y’igihugu kubera ko gifite aho gihuriye n’ibindi birimo gukoresha amafaranga akomoka ku bikorwa bitemewe n’amategeko, ishimutwa n’icuruzwa ry’abantu, gushora abantu mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha ndenga mipaka."

Minisitiri w’Ubutabera yagarutse ku kamaro k’iyo Nama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika agira ati :"Ndizera ndashidikanya ko intego y’iyi Nama yagezweho ; kandi ko ibyo yagezeho ari umusingi ukomeye mu guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa. Imyanzuro yafashwe ikwiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo dufatanye guca iri hohoterwa."

Mu myanzuro 14 yafatiwe muri iyo Nama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) harimo gusaba abayitabiriye kugira inama ubuyobozi bw’ibihugu bahagarariye gushyiraho (mu bihugu bigize Ihuriro rya KICD) Ibigo bifite inshingano nk’iza Isange One Stop Centre ; irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ; ndetse igafasha abarikorewe ; ibi bigakorwa mu bihugu bidafite bene iki Kigo cyangwa igikora nka cyo.

Ubutumwa Minisitiri Busingye yagejeje ku bitabiriye iyo Nama Nyafurika bukurikira ishyirwa ku mugaragaro ry’Igitabo cya Isange One Stop Centre cyiswe :" Rwanda’s Holistic Approach to Fighting Gender Based Violence and Child Abuse : The Isange One Stop Centre Model.” ; bishatse kuvuga :"Uburyo bw’u Rwanda bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana : Urugero rwa Isange One Stop Centre.", icyo Gitabo kikaba cyarashyizwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe ku munsi wa mbere w’iyo Nama.

Iki Gitabo kigaragaza amateka y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu myaka isaga makumyabiri ishize ; ndetse n’ingamba zigamije kurica burundu mu muryango nyarwanda.

Iyo Nama y’Abagore bari mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika yasojwe abayitabiriye biyemeje kwifashisha Ikoranabuhanga rigezweho mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bahanahana amakuru aryerekeye.

Usibye gushyira ku mugaragaro Igitabo cya Isange One Stop Centre, Minisitiri w’Intebe yatashye ku mugaragaro Ikigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere gishinzwe kurwanya no guca Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Mu bizakorerwa muri iki Kigo kiri ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ; harimo inama, amahugurwa n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa, kwegeranya no kubika mu buryo bugezweho amakuru ajyanye n’iryo hohoterwa.

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye


RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze