LATEST NEWS
Africa
Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi - Polisi y’u Rwanda
Publish Date: jeudi 21 juillet 2016
VISITS :283
By Admin

Inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye hagati y’itariki 10 na 18 Nyakanga igeze ku musozo, Polisi y’u Rwanda irashima uruhare rw’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo igihugu n’aho inama yaberaga by’umwihariko harangwe n’umutekano kugera isojwe.

Kuba iyo nama yarabaye mu mutekano usesuye byatewe n’ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa batandukanye n’inzego z’umutekano ndetse no kuba abaturage barakurikije amategeko n’ababwiriza, ibi byunganiwe kandi no guhanahana amakuru neza kandi ku gihe.

Ubwo yabaga, abatuye mu Mujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagize uruhare rugaragara mu kugira ngo iyo nama ibe mu mutekano usesuye.

Abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga bakurikije inama bagiriwe ku mikoreshereze yawo, kandi uwakeneraga kumenya amakuru arambuye ku ikoreshwa ry’imihanda yahabwaga ibisobanuro, ibyo bikaba byaratumye ikoreshwa neza.

Uyu muco ukomeje kuranga umuryango nyarwanda utanga icyizere ko n’izindi nama mpuzamahanga zizakorwa mu mutekano usesuye.

Ibi bijyanye n’intego ya Polisi y’u Rwanda ari yo"Abaturarwanda bafite umutekano, babigizemo uruhare, kandi barawizeye."

Bikorewe i Kigali ku itariki 20 Nyakanga, 2016

Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

IBITEKEREZO
Shema

Njyewe Ndashima Police Akazi Yakoze Pe ! Ariko Ndanenga Uruganda Rwakoze Imyenda Bari Bambaye Kuko Babadoye Binini Kandi Abapolisi Bacu Ari Abasore Bakiri Bato.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...