LATEST NEWS
Africa
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kurubona rwifitemo inyota yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu
Publish Date: lundi 27 juin 2016
VISITS :303
By Admin

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko ashaka kubona rwifitemo inyota yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, rugahera ku bushobozi bwarwo bwite, rukabyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rugera ku 2000 ruhuriye mu itorero “Inkomezamihigo”, mu gusoza igikorwa rumazemo ibyumweru bibiri i Huye mu Ntara y’Amajyepfo,.

Rurimo 1700 bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku Mirenge baheruka gutorwa n’abagera kuri 300 bahagarariye imiryango itandukanye y’urubyiruko ikorera mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Uko ugenda urusohokamo [urubyiruko] ni nako inshingano ufitiye igihugu zigenda ziyongera, zigenda zirushaho kuremera. None se niba ariko bimeze, witeguye ute kuzuza inshingano ? Uko muri urubyiruko, iki ni igihe cyo kwiyubaka mu myumvire, kwiyubaka mu ngiro, mu bikorwa, no kumenya guhangana n’ibibazo”.

Perezida Kagame yavuze ko kwitwa urubyiruko gusa bidahagije, ahubwo ari amahirwe agomba kubyazwa umusaruro ariko ashobora gutakara

Yakomeje agira ati “Birasaba ubwenge kugira ngo muhangane n’ibibazo byanyu muhura nabyo, n’iby’igihugu. Ntabwo rero ushobora guhangana n’ibibazo ngo ubikemure, utabanje kwiyubaka ngo ugire imbaraga zo guhangana nabyo, ushake ibisubizo.”

“Nonese wakemura ikibazo utacyumva ? Wakemura ikibazo utumva uko ushaka igisubizo ? Iki gihe rero mukiri bato, niho ubwo bushobozi bugomba gushakirwa. Ku rwego rumwe ni ku muntu ku giti cye, urwego rwa kabiri bigaturuka ku bandi, ku gihugu.”

Inkomezamihigo

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...