LATEST NEWS
Africa
Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana
Publish Date: mercredi 15 juin 2016
VISITS :185
By Admin

Umutoza mukuru wa Police Handball , Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yizera ko gukorera amanota yose kuri buri mukino ari byo byonyine bizatuma twegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Police Handball ifite iki gikombe, ntiratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona y’uyu mwaka, yatsinze ku buryo buyoroheye Kibogora Polytechnic ibitego 33 kuri 19 ku munsi wa 11 wa shampiyona y’igihugu kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Kamena.

Iyi ntsinzi yayigejeje ku manota 33 , hakaba hasigaye imikino 7.

Zacharie Tuyishime yatsinze ibitego 10 naho Kapiteni Gilbert Mutuyimana atsinda ibitego 8, uyu akaba anayoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka kuko afite ibitego 99 byose.

AIP Ntabanganyimana yagize ati :”Nta mukino n’umwe turatakaza muri uyu mwaka ariko ntibihagije, twemera ko n’inota rimwe utakaje rishobora kukubuza igikombe, niyo mpamvu tugomba gukora cyane, twitoza kandi dukina nk’ikipe.”

Yongeyeho ati :” Turi imbere n’ikinyuranyo cy’amanota abiri , ibi rero byadushyira habi turamutse tugize umukino dutakaza, nibyo turimo kwirinda duharanira gutsinda buri mukino.”

Kugeza ubu, APR ni iya kabiri n’amanota 31 ku rutonde rw’agateganyo.
Police Handball Club ifite ibikombe bya shampiyona 2011, 2012,2014 na 2015, imaze gutwara ibikombe bibiri uyu mwaka : Igikombe cy’Intwari n’igikombe mpuzamahanga ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku mukino utaha, ikazahura na University of Rwanda-College of Education (UR-CE) ku munsi wa 12 wa shampiyona.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...