LATEST NEWS
Africa
Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center
Publish Date: vendredi 19 février 2016
VISITS :172
By Admin

​Intumwa 11 zo mu muryango CARE International ziri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cyacu, zirashima gahunda ndetse n’ibikorwa binyuranye bifasha mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Izi ntumwa zageze mu Rwanda tariki ya 14 Gashyantare zikaba zarashimye ibimaze kugerwaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwo zasuraga Isange One Stop center kuwa gatatu. Mu ruzinduko rwabo, aba bashyitsi birebeye ahanini ibijyanye n’iterambere abagore bamaze kugeraho na gahunda zibafasha kurigeraho ndetse n’imibereho n’ubuzima bwabo muri rusange.

Bakiriwe na Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop center, akaba yarabasobanuriye amateka ndetse na serivisi zitangwa n’iki kigo, zigamije gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’abagore muri Kaminuza yitiriwe George Washington, Dr Mary Ellsberg yagize ati :” mbashimiye akazi kanyu mu guharanira uburenganzira bw’abagore”.

Uhagarariye mu Rwanda umuryango w’Abibumbye wita ku baturage (UNFPA) Jozef Maerien wari uherekeje izo ntumwa ubwo basuraga Isange One Stop Center, we yasobanuye ku buryo burambuye ubufatanye no gushyira ingufu hamwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yagize ati :” mu rwego rwo kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, umuryango One-UN wafashije u Rwanda mu migendekere myiza y’umwitozo wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa wahuje inzego z’umutekano muri Afurika no ku rwego rw’akarere.

Maerien yashimye ibyo Isange One Stop Center imaze kugeraho, akomeza avuga ko kubera iyi mikorere myiza, serivisi zayo zaguriwe no mu turere, aho mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, mu bitaro by’uturere 23 hazaba hatangirwamo serivisi za Isange One Stop Center.

Yakomeje avuga kandi ko mu bindi bikorwa by’ingenzi mu kurwanya ihohoterwa u Rwanda rwiyemeje, birimo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubukangurambaga buhuriweho n’ibitsina byombi (abagore n’abagabo) mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubu bukangurambaga bwatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bukaba bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Isange One Stop Center kugeza ubu, ifite serivisi zitangirwa mu bitaro by’uturere 17, mu bijyanye no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aho bafashwa mu by’ubuvuzi, ubujyanama n’ubutabera.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...