LATEST NEWS
Africa
INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO
Publish Date: jeudi 9 juin 2016
VISITS :381
By Admin

Inshingano z’inzego zibanze ni " ugutezimbere imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu buyobozi bwiza, iterambere ry’icyaro, n’ibikorwa bigenewe abaturage. Mu ntego zayo, Minisiteri igamije gushyiraho inzego z’ubuyobozi zirangwa na demokarasi kandi zegereye abaturage zishobora gufatanya nabo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kubakemurira ibibazo.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe iyambere mu guhindura imitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze k’Urubuga irembo, (aho wasaba serivisi ukoresheje telephone igendanwa udakoresheje interineti ukanze *909# cyangwa ukoresheje interineti ukanze www.irembo.gov.rw) umuntu akabayasaba akanishyura serivisi za Leta maze akajya k’umurenge gufata icyangombwa amaze kubona ubutumwa bumubwira ko icyangimbwa cye cy’amaze gukorwa atarinze gusiragira hirya no hino.

Ibibazo byinshi byagiye byibazwa n’abaturage k’ubushobozi abaturage bafite bwo gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga. Byatumye twegera ubuyozi bwa RwandaOnline ikigo cy’igenga cy’ikoranabuhanga gifitanye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda yo kubaka no gukurikirana imikorere y’urubuga Irembo ;

Bwana Clément Uwajeneza Umuyobozi mukuru wa RwandaOnline atubwira zimwe mungamba zafashwe ajyira ati : “Twashyizeho abakozi bashinzwe gufasha abaturage k’urwego rw’Umurenge aho mu gihugu hose imirenge micye ariyo isigaye bitewe nimiterere y’akarere.

Yakomeje agira ati : Tumaze gusinyana amasezerano n’ibindi bigo bitandukanye nka Mobi Cash, Rwanda Telecenter Network (RTN), Business Development Center, Tigo, MTN, Bank of Kigali ati aba bafatanya bikorwa bose bafasha umuturage kwaka no kwishyura serivisi ntakindi kiguzi bamusabye bityo bikamugabanyiriza umwanya ndetse no gusiragira hirya no hino bijyana n’imiyoborere myiza .

CEO wa RwandaOnline Clement Uwajeneza asobanurira abayobozi b’Imirenge akamaro n’imikoreshereze y’urubuga Irembo.

Bwana Nyagahene uhagarariye ikigo MobiCash akaba ari numufatanyabikorwa wa RwandaOnline yadutangarije ko bafite abakozi basaga igihumbi mu mirenge yose.

Aba bakozi bakaba banakorana na sacco zose, bityo akaba nta muturage n’umwe uzabura serivisi kuko basanzwe bafasha abaturage muri serivisi zitandukanye. Ubu bwose bukaba ari uburyo bwongera imbaraga i zogufasha umuturajye kubona serivisi nziza.

Kugeza ubu k’urubuga Irembo hari serivisi zisaga mirongo itatu (30). Ushobora kuzisaba ukoresheje Interineti kanda www.irembo.gov.rw wiyandikishe maze ukurikize amabwiriza kugeza ubonye nomero yo kwishyuriraho. Ushobora gukoresheje telephone igendanwa idafite interineti ukanze *909# maze ugakurikiza amabwiriza.

Ubu uburyo bwokwishyura ni ubu bukurikira : MTN Mobile Money, TigoCash , Airtel Money , Bank of Kigali, VisaCard ndetse na MasterCard
Zimwe muri serivisi ziri kurubuga irembo :Icyemezo cy’amavuko, Inyandiko y’ivuka, Inyandiko y’uko uri ingaragu, Inyandiko y’Ishyingirwa, Icyemezo cyo kuba warashyingiwe, Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, Kwandukuza umuntu witabye Imana, Ibyapa Binini, Ibitambaro n’Ibyapa bito ndetse n’icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko.

Abafite ibibazo bitandukanye binyuzwa k’umurongo utishyurwa ariwo 9099, akanabandikira kuri [email protected] cyangwa nomero ya watsapp 0788315009

Ama photo y’amahugurwa y’abayobozi b’Imerenge kw’ikoresha ry’urubuga Irembo

Photo abayobozi bose b’Imirenge igize Igihugu cy’u Rwanda 416.

Irembo

IBITEKEREZO
GOLDEN CONTIBUTION

Iyi ni intambwe ikomeye cyane u Rwanda ruteye . Harakabaho abatekererezi b` iki gihugu , . gusa nubwo mbishimye ndifuza no gutanga inkunga yanjye y` ibitekerezo . nibashake n` uburyo icyemezo umuntu adakwuiye kuza kugisaba ku murenge kuko uzahagera bati ntikirakorwa ugiotanga ntahari etc ... hakorwa kuburyo aho u muntu ari hose ajya ku mashini agakora print yacyo kiriho electrified stump akigendera atiriwe ajya kugisaba , nkuko kwishyura wabikorera iwawe no kugihabwa nihaterwe intambwe umuntu agihabwe atiriwe ahaguruka . HARAKABAHO ABATEKEREREZI B` IKI GIHUGU . IMANA IBONGERE IGIHE CYO KUBAHO INABONGERE UBWENGE BUTUMA BATEKEREZA BYINSHI BYIZA .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...