LATEST NEWS
Africa
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ryasuye abaturage b’akarere ka Gicumbi
Publish Date: vendredi 27 novembre 2015
VISITS :247
By Admin

​Kuwa kane tariki ya 26 Ukwakira 2015, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ryasuye abaturage bo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi.

Ibi bisanzwe biri muri gahunda y’iri shami ryo gusura abaturage batuye kure ya sitasiyo za Polisi hagamijwe kubegera no kubaha serivisi nziza. Ibi bikorwa hifashishijwe imodoka y’iri shami irimo ibikoresho ndetse n’abagenzacyaha, bakaba baganira n’abaturage ku ngingo zinyuranye ndetse bakumva n’ibibazo byabo, byose bikaba biba bigamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Umwe mu baturage b’umurenge wa Rubaya witwa Claimance Kemasi yavuze ko Abunzi batashyize mu bikorwa icyemezo cy’uko yatsindiye isambu akaba aribyo byatumye yiyambaza urwego rw’Umuvunyi kugira ngo ahabwe isambu ye yatsindiye.

Abapolisi babwiye abayobozi b’inzego z’ibanze bari aho, kujya bashyira mu bikorwa ibyo urwego rw’umuvunyi ruba rwategetse kuko biba byubahirije amategeko bityo uyu Kemasi akaba agomba kubona ibye. Mu birego aba bagenzacyaha bakiriye, ibyinshi byiganjemo amakimbirane yo mu miryango, ibibazo by’ubutaka, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage b’umurenge wa Rubaya kandi banaganirijwe ku byerekeranye no kurengera ibidukikije, aho bakanguriwe kutangiza amashyamba no kudacukura amabuye y’agaciro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bigira ingaruka mbi ku mihindagurikire y’ikirere.

Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Gasana uyobora ishami rishinzwe guha serivisi nziza abaturage mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha, yagize ati :”ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iyo bukozwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko bugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, kuko hari abahasiga ubuzima. Ibirombe bigwira abantu ndetse no mu gihe abana bakinira hafi y’ibyo birombe hari igihe bishobora kubagwira bakitaba Imana.

RNP

IBITEKEREZO
boniface

Turashima polisi yacu ko idahwema kwigisha abanyarwanda byumwihariko akarere ka gicumbi kamaze iminsi kagaragara mo ibyaha byinshi byamakimbirane nihohoterwa rishingiye kugitsina,ariko twizere ko nyuma yinyigisho bikosora.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze