LATEST NEWS
Africa
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 16/12/2015
Publish Date: jeudi 17 décembre 2015
VISITS :740
By Admin

None kuwa Gatatu, tariki ya 16 Ukuboza 2015, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri
Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yibukije ko ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2015 ari umunsi
w’Itora rya Referendum ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04
Kamena 2003 ryavuguruwe muri 2015 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda.

Yanakanguriye Abanyarwanda bose bagejeje ku myaka yo gutora, kwitabira iryo tora.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 08
Ukuboza 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho akazi kamaze gukorwa kugira ngo hajyeho uburyo bwo kuzigama bw’igihe kirekire ku Banyarwanda bose, isaba ko ibitaranozwa byihutishwa.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ubugororangingo bwakozwe ku Iteka rya Perezida
rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya Abakozi bakora mu Nzego
z’Imirimo ya Leta.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ikibazo cy’ubwiyongere bw’indwara ya Malariya mu Turere twinshi tw’Igihugu, isaba ko ingamba zo kuyirwanya zihutishwa ku buryo bwose bushoboka.

5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Raporo y’ibyakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Ikinyagihumbi, amasomo u Rwanda rwigiyemo na Gahunda y’Ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye, irayemeza.

6. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku mishyikirano yabaye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Hakan Madencilik Ve Elektrik Uretim San.
Tic. A.S yerekeye amasezerano yo kubaka Uruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi zikomoka kuri Nyiramugengeri zingana na 80 MW no kugurisha ayo mashanyarazi, yemeza ko Guverinoma y’u Rwanda igirana amasezerano n’uwo Mushoramari.

7. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho akazi kakozwe mu ivugurura ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itwara Rusange ry’Abantu (ONATRACOM), yemeza ishyirwaho ry’Isosiyete Leta ifatanya n’Abikorera y’Itwara ry’Abantu muri rusange.

8. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’imishyikirano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Abikorera yerekeranye no gukodesha ibikorwaremezo byo kuhira imirima byubatswe na Leta no gukodesha n’abahinzi ubutaka byubatseho muri Matimba na Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, irayemeza.

9. Inama y’Abamininisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira :

Umushinga w’Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ;

Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano yerekeye Indangagaciro n’Amahame agenga serivisi n’Inzego z’Imirimo bya Leta, yashyiriweho umukono i Addis- Ababa muri Etiyopiya kuwa 31 Mutarama 2011 ;

Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko No 53/2013 ryo kuwa 28/06/2013 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itwara Rusange ry’Abantu (ONATRACOM) ;

10.Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

Iteka rya Perezida rishyiraho ibigenerwa Abagize Inama y’Ubuyobozi muri
Komisiyo z’Igihugu, Inzego zihariye, Inama z’Igihugu no mu Bigo bya Leta, iyo
bitabiriye inama ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu
mu Rwego rw’Umuvunyi, aribo :

 Bwana MUHAIRWE Stephen na

 Bwana NSENGIYUMVA Emmanuel

11.Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira :

 Muri REG

1. Mu Bagize Inama y’Ubutegetsi muri REG

 Dr. MBONYE Manassé, Perezida

2. Muri Rwanda Energy Utility Company Ltd (EUCL)

 Eng. Maj. KALISA Claude, Managing Director

 Muri Minisiteri y’Ubutabera /MINIJUST

 Bwana MUGABO Frank : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Guhuza ibikorwa bijyanye no kwegereza Abaturage ubutabera

 Bwana NTAMBARA Tom : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga/ICT.

 Mu Nama y’Igihugu Ishinzwe Abana /NCC

 Bwana MPORANA Peter : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi
n’Imari.

12.Mu Bindi :

Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwa Gahunda
ya Banki y’Isi yo gutera inkunga imishinga yo gushyiraho Ibigo by’Icyitegererezo
by‘Amashuri Makuru (Higher Education Centres of Excellence) byo mu Bihugu bya
Afurika y’Iburasirazuba na Afurika y’Amajyepfo, u Rwanda rwatoranyijwe muri ibyo
Bihugu kugira ngo rube Icyicaro cy’ibyo Bigo. Mu mishinga 22 yatoranyijwe kugira
ngo izaterwe inkunga harimo itandatu yose u Rwanda rwari rwatanze ariyo :

1. UR-CST : ACE in Internet of Things (ACEIoT) ;
2. UR-CST : ACE in Energy for Sustainable Development (ACEESD) ;
3. UR-CBE : ACE for Data Science (ACE - DS).
4. UR-CST : ACE in Transport and Logistics (ACETraLogi) ;
5. UR-CE : ACE in Innovative Teaching and Learning Mathematics and
Science (ACEITLMS) ;

6. UR-CAVM : ACE for Sustainable Agricultural Land Use and Management
(ACE-SALUM).

Muri iyi mishinga, itatu ya mbere niyo izahita iterwa inkunga ku ikubitiro.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...