LATEST NEWS
Africa
ITEGEKO NSHINGA NA KAGAME : IMPANDE EBYIRI
Publish Date: vendredi 20 novembre 2015
VISITS :1265
By Admin

Nyuma yuko Sena y’u Rwanda yemeje ihinduka ry’itegeko nshinga kuburyo nyuma ya 2017, KAGAME Paul yakongera akiyamamariza indi manda y’imyaka irindwi ndetse na nyuma yayo akongera akiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu itanu bityo akaba yageza mu mwaka wa 2034. Amahanga n’abanyarwanda bamwe ntibabibona kimwe.

Dore ukuri guca muziko ntigushye :

Abatabyemera

Abanyamerika bati tuzavugurura imibanire. Barashingira kuki ? Bati ibi ni ibintu byatekinitswe n’ubutegetsi kugirango KAGAME akomeze ayobore.

Reka nemere ko bafite aho babivanye n’impamvu. Ibi nta kibazo byatera kuko abaturage barahari bafite ijambo igihe cy’amatora bazatora uko bashaka. Icyo gihe Kagame natsinda Demokarasi izaba itsinze ; kuko abaturage bazaba babonye icyo bifuza kandi bashaka ari nayo Demokarasi.

Rero nibategereze 2017.

Abandi nabo bati irindwi ntacyo ariko nyuma yaho iyindi itanu itanu ntabwo aribyo bati Kagame yaba abaye umwami ndetse yaba ashaje yagombye guhagararira aho.

Reka nemere ko nabo bafite ukuri. Ibyo nabyo si ikibazo kuko abanyarwanda bazaba bamaze kubona no kumenya ubuyobozi bwa Kagame ndetse n’abato ubu bazaba babona, bumva nibyakozwe bazatora uwo bashaka kuko itegeko nshinga ntawe ribuza kwiyamamaza, gupima no kugerageza amahirwe ye yaba ari umuntu ku giti cye cyangwa ishyaka.

Hari nabagira bati harimo tekenike y’ubuyobozi ndetse n’abadepite na Sena ntacyo bahinduraho. Ibi nabyo byaba ari ukurenganya abadepite kuko bo ni intumwa za rubanda ubwo ikibazo cyaba icyo kudakora akazi kabo. Niba abaturage babishyigikiye nuko nibakomeze iyo mbehe kugeza igihe abayibahaye bazayibambura kuko ntawanga kuramuka ! Cyane cyane iyo akora ibyo abamutumye bashaka !

Abandi bati nyamara abanyarwanda baraceceka, bavuga bakaba bavuga ibintu bigakorwa byaba bibi cyangwa byiza !

Perezida Kagame Paul

Aha ndibaza ko byaba ari ugusuzugura abanyarwanda kuko byaba bivuze ko badatera imbere mu bitekerezo. Jyewe ndakeka ko amateka yabigishije, igihe bashaka ko bihinduka byakorwa.

Ibi abafaransa babyise “Coup réussi” de Paul Kagame. Ibyo aribyo byose ntabwo gutanga ibitekerezo bibujijwe. Bakomeje bavuga ngo :
“Les désirs du prince valent le roi” bakongera bakoresha imvugo ya Degaules bati “il faut savoir quitter les choses avant qu’elles ne vous quittent”.

Ntabwo Kagame ayobewe abanyarwanda arabazi neza cyane kandi azi n’inshuti zabo, azi abanzi babo, ibyo bakunda azabibaha ubwo nabibima ntibazongera kumutora.
Ubundi abantu bafite uburenganzira bwo kuvuga no gutekereza ibyo bashaka n’uburenganzira bwabo kuko no guceceka bifite icyo bisobanura “Qui ne dit mot consent”.

Niyo abanyarwanda baba ataribo babikoze usibyeko inyandiko zibisaba zihari, baramutse bacecetse baba babyemeye ubwo haba hari uwabavugiye ibintu nabwo rero ntakibazo cyaba kirimo.

Abemera :

Igice cy’abemera iby’ihinduka ry’itegeko nshinga no kuyoborwa na Kagame abo nanjye ndimo kandi hari impamvu nyinshi, hari ibyo Kagame yerekanye ko ari indashyikirwa, mubyo akora kuko avuga kandi bigaragara ko “Imvugo ariyo ngiro” nakomeze rero : nta mahwa, niba anahari azava munzira.

Prof. Pacifique MALONGA
Umwana w’umutamby

Naho iby’itegeko nshinga kurihindura si ikibazo kuko nta kidapfa nta nikidahinduka usibye Isumbabyose kandi nkuko mpora mbivuga jyewe mbona kandi mfata Kagame Paul nka Mose wo muri Bibiliya nakomeze ayobore abantu be, abageze I kanani, nta myaka runaka, cyangwa amagambo kuko abashaka gusubira muri Egiputa no kumanika inzoka ntibazabura ariko bitonde kuko urugendo rwo kujya I kanani ruracyari rurerure.

Ubundi abanyarwanda nibashikame, bakore, barebe imbere, basenge kandi bizere ko Imana basenga nanjye nsenga IKOMEYE !

Reka ko nazindukiye mu gifaransa mvuge ngo “QUI VIVRA VERRA”.

Prof. Pacifique MALONGA
Umwana w’umutambyi

IBITEKEREZO
Hadassssa

Urangije neza uvuga mu gifransa uti : "QUI VIVRA VERRA" Mu Kinyarwanda bivuga ngo :" UZARAMA AZABONA" Imana idufashe turame !!

twishime

hhhh ! mose yaguye mubutayu


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...