LATEST NEWS
Africa
Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Palestine
Publish Date: lundi 18 juillet 2016
VISITS :514
By Admin

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine biga ku masomo buri gihugu cyakwigira ku kindi.

Umukuru w’Igihugu cya Palestine ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibigugu byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umutumirwa ibera i Kigali.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro), aba Bakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku masomo ibihugu byombi.

Mu ijambo yavuze mu muhango wo gufungura iyi nama ku Cyumweru, Mahmoud Abbas yagaragaje ko Afurika yafasha igihugu cye kugarura ubwigenge avuga ko bambuwe na Israel bityo asaba Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ko bashyigikira gahunda zose z’igihugu cye zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo hagati.

Yashimiye kandi Perezida Paul Kagame aho agejeje u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati “Ndashimira Perezida Kagame ku mbaraga n’ubuhanga byatumye ageza ku mahoro, umutekano na Demokarasi muri iki gihugu gitekanye.”

Kuri we ngo kuba yaratumiwe i Kigali muri iyi nama, ni ikimenyetso cy’umubano mwiza w’amateka hagati ya Afurika na Palestine, bityo akaba yizeye ko Afurika izakomeza gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu Palestine kugera ibonye ubwigenge n’ubusugire avuga ko imaze imyaka 68 yarambuwe na Israel kandi Isi ikabyirengangiza.



Perezida Mahmoud Abbas aganira na Perezida Paul Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)

Palestine ni igihugu cy’Abarabu cyo mu Burasirazuba bwo hagati gihora gihanganye bikomeye na Israel kuva mu 1947 ubwo Abayahudi bari bamaze imyaka batatanye hirya no hino ku Isi bashingirwaga igihugu (Israel) bakigarurira ubutaka bumwe na bumwe bwari butuwe n’Abanyapalestine.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...