LATEST NEWS
Africa
Karongi : Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Publish Date: samedi 2 janvier 2016
VISITS :50
By Admin

​Ku wa 30 Ukuboza 2015, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi, Superintendent of Police (SP) Vita Hamza,yagiranye inama n’abamotari bagera ku ijana bakorera mu murenge wa Bwishyura, wo muri aka karere, abakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo kugira ngo birinde guteza impanuka zo mu muhanda.

Abo bamotari bibumbiye muri Koperative ebyiri, ari zo : COTAMOKA (Cooperative de Taxi Motos - Karongi) na COTRAMOKA (Cooperative de Transport par Moyen de Motos-Karongi).

Iyo nama abo bamotari bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabereye mu kagari ka Kibuye.

SP Hamza yababwiye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa akenshi no kwica amategeko yo kuwutwaramo ibinyabiziga no kuwugendamo.

Yababwiye ko mu bizitera harimo gutwara moto ku muvuduko urengeje uwagenwe ndetse no gukoresha terefone uyitwaye. Yatanze urugero rwo kwitaba uyiguhamagayeho utwaye moto, cyangwa kuyihamagaza utwaye moto.Mu bindi biteza impanuka yababwiye harimo ; guheka abagenzi barenze umwe, kuvanga abagenzi n’imitwaro, ndetse no gutwara moto wasinze cyangwa unaniwe.

SP Hamza yabwiye kandi abo bamotari kubaha amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, kwambara ingofero z’akazi zabugenewe, kudatwara imitwaro kuri moto, guhagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu wese ubifitiye ububasha, no kwambara umwambaro ubaranga mu gihe bari gukora umwuga wabo.
Yagize ati :" Mwibuke ko iyo impanuka ibaye idatoranya. Mu gihe ibaye, ishobora namwe kubahitana cyangwa ikabakomeretsa. Rero, kubahiriza amategeko agenga umwuga wanyu bibafitiye inyungu ndetse n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange."

Na none, SP Hamza yababwiye kwirinda gutwara moto badafite uruhushya rwo kuyitwara, kandi bakirinda gutwara umuntu ugiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ahubwo bagahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda bakimenya ko ari byo agiyemo.

Yabashimiye uruhare bagira mu kwucungira umutekano, maze abasaba gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yongeye kwibutsa ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu mwuga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushya rwo gutwara moto, urumwemerera gukora uyu mwuga, hamwe n’ubwishingizi, kandi ababwira kujya babigendana igihe cyose bayitwaye.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe yabo ku rwego rw’akarere yitwa Union de Cooperatives de Taxi Motos Kanguka- Karongi (UCTMKK) Ngamije Modeste yagize ati :"Nta mpamvu yo kugira ngo impanuka zikomeze guhitana no gukomeretsa abantu cyangwa ngo zangize ibikorwa by’iterambere kandi dushoboye kuzirinda no kuzikumira."

Nyuma yo gushima Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, Ngamije yasabye abo bamotari bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...