LATEST NEWS
Africa
Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe
Publish Date: mardi 1er novembre 2016
VISITS :459
By Admin

Ku itariki 30 Ukwakira 2016, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi yafashe ibyuma by’imodoka bitandukanye byibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka imihanda mu turere twa Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa "China Road and Bridge Corporation".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Théobald Kanamugire yavuze ko iyi modoka yafatiwe mu kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera.

CIP Kanamugire yavuze ko byafashwe bipakiwe mu modoka Fuso RAC 105 A yari itwawe n’uwitwa Ntibakunze J Bosco, ikaba yari ibivanye mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Gishyita ari naho hari ububiko bw’ibyuma bishaje bw’uwitwa Karangwa, uvugwa ko ari we nyir’ibi byuma.

Yavuze ati :” Iyi kompanyi yatugejejeho ikirego maze mu iperereza duhabwa amakuru n’abaturage ko hari imodoka irimo gupakira ibyuma by’imashini zikora umuhanda kandi ko babona atari iya kompanyi ikorera muri ako gace, nibwo twateguye umukwabu w’igihe gito mu muhanda, ibi byuma tubisangana iyo modoka koko, ubu umushoferi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera ari naho imodoka iri, naho ibyibwe byashyikirijwe bene byo.”

Yavuze ko nyuma yo gupakurura, basanzemo amenyo y’imashini zikora imihanda, ibyuma by’ibiraro, za ferabeto n’ibindi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda, aho yongeyeho ati :” Babanje hasi ibyibano maze barenzaho bya bindi by’ibitoragurano banasanzwe bacuruza ariko ntibyaduciye intege kuko nabyo biri mu makuru yari yatanzwe n’abaturage bari hafi aho ibi byuma bipakirwa.”

CIP Kanamugire yashimiye abatanze amakuru yatumye biriya byuma bifatwa kandi asaba abaturage muri rusange kwirinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko no gutanga amakuru ku gihe yatuma hafatwa uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...