LATEST NEWS
Africa
Kavamahanga agiye gutegura igiterane ari nabwo azatangiza ku mugaragaro Philadelphia International Ministry
Publish Date: lundi 30 novembre 2015
VISITS :240
By Admin

Umuhanzi akaba n’umuhanuzi Alphonse Kavamahanga ukomoka mu karere ka Nyamasheke, aratangaza ko arimo gutegura igiterane kizabera mu mujyi wa Kigali akavuga ko kizaba kigamije gukangurira urubyiruko kuva ku muhanda ndetse akazanakarabya abana b’ inzererezi.

Nubwo nta tariki yatangaje, Kavamahanga avuga ko iki giterane kizabera mu mujyi wa Kigali mu kwezi k’Ukuboza 2015.


Alphonse Kavamahanga umuhanuzi akaba n’umuhanzi wigeze kuririmbira mu masengesho y’abayobozi b’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Rushyashya yagize ati "Ndimo gutegura ibitaramo hirya no hino mu Rwanda nko mu karere ka Bugesera n’ahandi ariko by’umwihariko hari icyo ndimo gutegura mu mujyi wa Kigali nkazakarabya abana baba ku muhanda ibintu bitarakorwa n’itorero ry’ADEPR."

Kavamahanga yakomeje avuga ko icyo giterane kizatambuka kuri Televiziyo imwe ikunzwe hano mu gihugu kuko ngo ibikorwa by’urukundo bijyana na gahunda za leta abanyarwanda batabura kubikurikirana.

Ku rundi ruhande ariko, Kavamahanga avuga ko uwo munsi ari bwo azafungura ku mugaragaro Minisiteri yashinze ya "Philadelphia International Ministry" ndetse akazanagaragaza abayihagarariye hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Ashimangira ko iyo Minisiteri ye izafungurwa ku mugaragaro na Honorable Edouard Bamporiki ari na we uzaba ari umushyitsi mukuru.

Itorero ry’ADEPR ryakunze kujya rishinja Kavamahanga gushaka gushinga itorero ndetse biza kumuviramo guhagarikwa ariko amakuru dufitiye gihamya akaba avuga ko ubuyobozi bw’iri torero bwatumije Kavamahanga ngo asabe imbabazi kugira ngo agaruke ku murimo w’Imana, uyu muhanuzi akabatsembera.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze