LATEST NEWS
Africa
Kicukiro : Abagabo babiri bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa
Publish Date: lundi 25 janvier 2016
VISITS :182
By Admin

Utabarutse Emmanuel 25 y’amavuko na Dushimiyimana Omar, bafashwe ku itariki 23 Mutarama uyu mwaka bagerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi mirongo itanu (50,000) by’amafaranga y’u Rwanda , nyuma yo gufatanwa udupfunyika 70 tw’urumogi mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu kagali ka Kigabiro, umurenge wa Niboyi ho mu karere ka Kicukiro.

Kuri iki cyaha, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,Superintendent Modeste Mbabazi akaba atangaza ko, nyuma y’amakuru Polisi ikorera muri kariya gace yari yahawe n’abaturage ko uriya Utabarutse acururiza urumogi aho atuye mu kagari ka Kigabiro, hakozwe umukwabu maze umusangana udupfunyika 70 tw’urumogi iwe aribwo yahitaga afatwa.

Akimara gufatwa, igihe yari ataragezwa kuri sitasiyo yagombaga gufungirwaho, nibwo uriya Dushimiyimana yazanaga amafaranga 50,000 ashaka kuyaha umupolisi wari mu bakoze uyu mukwabu, maze nawe ahita afatanwa na mugenzi we badafite n’icyo bapfana, ubu bombi n’ibyo bafatanywe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

SP Mbabazi asobanura ububi bya ruswa yagize ati :"Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu."

Yagize na none ati :" aho gukora ikintu nawe uzi ko kitemewe n’amategeko wizeye ko uri butange ruswa bakakureka, ibyiza wareka gukora icyo kintu kuko nawe bikugiraho ingaruka ."

Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko aho yanashimiye abaturage batanze amakuru kuri ruriya rumogi aho yagize ati :”Turashima bariya baturage batanze amakuru ku rumogi kuko ibibi byarwo nabo bibageraho, cyane ko mubo rwangiza harimo abana n’abavandimwe babo, kandi n’ibyaha birukomokaho nibo bikorerwa, ni mu nyungu zabo n’iz’igihugu muri rusange.”

Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa,si abapolisi ku giti cyabo bonyine barwanya ruswa ahubwo Polisi y’u Rwanda yanashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit).

Aramutse ahamwe n’icyaha, Dushimiyimana yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myakaitanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Kuri Utabarutse kandi, ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze