LATEST NEWS
Africa
Kicukiro : Abantu 150 bagize ibyiciro bitandukanye basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro
Publish Date: vendredi 1er avril 2016
VISITS :144
By Admin

​Abayobozi b’amashuri, ab’amadini, ba nyiri utubare, abafite amahoteri, abafite amazu y’amacumbi, n’abafite ay’uburiro (Resitora) bo mu murenge wa Kanombe, ho mu karere ka Kicukiro basabwe gushyiraho ingamba zo kurwanya inkongi z’imiriro mu nyubako bakoreramo imirimo yabo ndetse n’izo batuyemo.

Ibi babikanguriwe ku itariki 30 Werurwe mu gikorwa cyo kubahugura ku buryo bakwirinda inkongi z’imiriro,n’uko bazizimya igihe zibaye.

Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, akaba yarafatanije na Assistant Inspector of Police (AIP) Jonas Rizinde, akaba ashinzwe amahugurwa mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

Ubu bumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro no kuzizimya igihe zibaye babuherewe mu kagari ka Rubirizi.

IP Twizeyimana yabwiye abagize ibyo byiciro ati :"Inyubako zanyu zikorerwamo, zibamo, kandi zigendwamo n’abantu benshi. Mukwiye gushyiraho ingamba zo gukumira ko zabamo inkongi z’imiriro, kandi igihe zibaye mukaba mushobora kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi."

Yakomeje ababwira ati :"Inkongi z’imiriro zangiza ibintu, zikomeretsa abantu, ndetse hari n’igihe zihitana bamwe. Abantu barasabwa kwirinda ikintu cyose gishobora kuzitera."

AIP Rizinde yabasobanuriye ko zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Yababwiye ko zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi ari na yo rimwe na rimwe iba intandaro y’inkongi z’imiriro.

AIP Rizinde amaze gusobanurira abo bagize ibyo byiciro ibishobora gutuma haba inkongi z’imiriro, yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo ibikorwa byabo ndetse n’izo babamo, kandi abasaba gukangurira abo bakoresha, abo bayobora, ndetse n’abaturanyi babo kugura bene ibyo bikoresho.

Yababwiye kujya kandi bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, mudasobwa, n’ibindi mu gihe batari kubikoresha.

Yabamenyesheje nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari : 111, 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.

Abo bagize ibyo byiciro beretswe uko bazimya inkongi y’umuriro hakoreshejwe ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya (Fire extinguishers), ndetse na bo bakora uwo mwitozo.

Umwe mu bahuguwe, akaba yungirije Pasiteri mukuru wa Paruwasi ya Angirikani ya Remera, Pasiteri Ruzindana John Paul yagize ati :"Nta bumenyi buhagije nari mfite ku bijyanye no kwirinda inkongi y’umuriro no kuyizimya iramutse ibaye. Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko yatumye mbimenya."

Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yabahaye, kandi ayisezeranya ko azabusangiza abantu batandukanye.

Undi mu bahuguwe ufite inzu y’amacumbi witwa Mukantwari Judith yagize ati :"Nsanzwe mfite ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi y’umuriro (Fire extinguishers) ariko si nari nzi uko bikoreshwa. Nyuma y’aya mahugurwa nabimenye."

Yavuze ko ubwo bumenyi azabusangiza abo akoresha, ab’iwe mu rugo, n’abandi bantu banyuranye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...