LATEST NEWS
Africa
Kicukiro : Abanyeshuri bo mu bigo bine bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha
Publish Date: mercredi 11 mai 2016
VISITS :118
By Admin

​Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ane yo mu karere ka Kicukiro bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha (Anti-crime Clubs).

Byakozwe n’abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyanza, abo mu rwa Gatenga ya mbere , abiga muri Samuduha Integrated College (SICO) n’abo mu Ishuri ryisumbuye rya Kanombe (Ryahoze ryitwa EFOTEC).

Abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyanza n’abo mu rwa Gatenga ya mbere bashyizeho amahuriro yabo abiri ku itariki 9 Gicurasi, naho abiga muri SICO no mu Ishuri ryisumbuye rya Kanombe bashyizeho ayabo abiri ku itariki 10 Gicurasi.
Abo banyeshuri bageraga ku 3061 bashyizeho ayo mahuriro uko ari ane nyuma y’ibiganiro bagiranye na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro.

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’ihuriro ryo muri SICO, Tuyisenge Nkusi, yagize ati :"Iri huriro twashyizeho ni urubuga rwiza rwo kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ibyemezo by’uko twakwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha."

Tuyisenge yakomeje agira ati :"Nk’urubyiruko, tugomba gukoresha imbaraga zacu mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza hacu, bityo tugomba kubyirinda kandi tugakangurira n’abandi kubyirinda no kubirwanya ."

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’iryo mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatenga ya mbere, Mutangana Olivier, yagize ati :"Turi kwiga kugira ngo tuzigirire akamaro, tukagirire imiryango yacu ndetse tukagirire n’igihugu muri rusange. Kugira ngo ibyo tubigereho tugomba kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kurogoya indoto zacu nziza."

Yavuze ko azajya asobanurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi bantu ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, kandi abasabe kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Aganira n’abo banyeshuri bo muri ibyo bigo bine, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Kicukiro, Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera umuntu wabinyoye gukora ibyaha nko gusambanya abana, gufata ku ngufu, gukubita no gukoretsa ndetse n’ubujura.

Yababwiye ati :"Hari bagenzi banyu bajya bava mu ishuri kubera gutwara inda zitateganijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mwe muzi ingaruka zabyo mujye mukangurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi bantu kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda n’ababicuruza."

Yababwiye ko amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana bayatanga kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ibegereye cyangwa bagahamagara nomero ya terefone itishyurwa 116 ; 3512 ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ; 111 mu gihe habayeho inkongi y’umuriro ; 113 ku bijyanye n’impanuka zo mu muhanda ; 110 ku byaha byo mu mazi na 997 ku byaha bya ruswa.

Umuyobozi w’Ishuri rya SICO, Rurangwa David yagize ati : "Ubu bumenyi abanyeshuri bungutse buzatuma birinda ibiyobyabwenge, hanyuma ibyo bitume batsinda mu ishuri, kandi babe abenegihugu beza."

Yasabye abo banyeshuri abereye umuyobozi gukurikiza inama bagiriwe, kandi abizeza ko azababa hafi kugira ngo ihuriro ryo kurwanya ibyaha bashyizeho rizagere ku ntego zaryo.

Aya mahuriro ane aje yiyongera ku yandi 17 yashyizweho mu yandi mashuri yo muri aka karere mu bihe byashize naho mu gihugu cyose bene aya mahuriro akaba akabakaba 850.

RNP

IBITEKEREZO
captain comrade

dukomeze turwanye ibyaha nukuri nkurubyiruko dufite ejo heza kdi tujye tumenyako heza haharanirwa merci Hamdum


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...