LATEST NEWS
Africa
Kicukiro : Afunze azira kugerageza guha ruswa umupolisi
Publish Date: lundi 5 septembre 2016
VISITS :297
By Admin

Habyarimana Severin afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama mu karere ka Kicukiro azira kugerageza guha umupolisi wari ku kazi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 3400 kugira ngo amurekure ubwo yafatwaga acyekwaho kwambura igitsina gore amasakoshi, telefone ngendanwa, n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Habyarimana yagerageje gutanga iyo ruswa nyuma y’aho we n’abandi batatu bafatiwe mu kagari ka Nyarurama, ho mu murenge wa Kigarama bacyekwaho gukora icyo cyaha.

Abo batatu bafunganywe na we ni Habimana François, Murengerantwari Jean Baptiste na Habyarimana Juma.

SP Hitayezu yagize ati :"Habyarimana amaze gufatanwa na bagenzi be yageretse icyaha ku kindi agerageza gutanga ruswa kugira ngo arekurwe ariko ntibyamuhira.Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera ikibi mu kindi."

Avuga ku bubi bwa ruswa, SP Hitatezu yagize ati :"Aho iri serivisi ihinduka igicuruzwa kandi ubusanzwe kuyihabwa ari uburenganzira. Buri wese arasabwa kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru ku gihe y’abayaka, abayakira n’abayitanga kubera ko bimunga ubukungu."

Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, akaba ari yo mpamvu yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatseguha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.


RNP

IBITEKEREZO
Ruzindanda

Aliko nkuwo wagirango ntiyumva cg ntaziko ruswa ali imungu imuga igihugu nawe itamuretse.

Aliko bazigishwa bageze lyali ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana