LATEST NEWS
Africa
Kigali : Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatashye ’ DOVE HOTEL ’ Inyubako y’akataraboneka y’ Itorero rya ADEPR ( AMAFOTO - VIDEO )
Publish Date: mardi 14 février 2017
VISITS :2632
By Admin

Iyi nyubako y’Itorero ADEPR, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatashye ni "Hotel Dove " yo kurwego rwo hejuru yubutse ku Gisozi mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Intebe yasabye abakirisitu mu Itorero rya ADEPR kuba umwe, no kujya bicara bagakemura ibibazo bafitanye kugirango ibyo bakora bibashe kubagirira akamaro.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro Dove Hotel y’Itorero ADEPR, iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, ikaba ari hotel itarakunze kuvugwaho rumwe mu bakirisitu ba ADEPR.

Murekezi yavuze ko ari iby’agaciro ku Rwanda kuba huzuye Hotel nk’iyo ya ADEPR, ngo kuko izafasha muri serivisi z’ubukerarugendo Leta yiyemeje guteza imbere, kandi igaha akazi abantu benshi.

Yagize ati "Iyi Hotel Dove iradufasha muri gahunda y’u Rwanda yo kongera ubukerarugendo, ndetse na serivisi nziza. Iyi Dove Hotel izaha Abanyarwanda benshi akazi kazabafasha guteza imbere imibereho yabo n’ababo."

Minisitiri w’Intebe Murekezi icyakora yavuze ko ntacyo byabamarira igihe baba batari umwe mu Itorero, asaba ko n’iyo hajya haba ikibazo bajya bicara hamwe bakagikemura.

Ati "Kugira ngo iyi Dove Hotel izarusheho kubagirira akamaro ndetse n’Itorero ryanyu, muzahore muharanira kuba umwe.Nimugira ibyo mutumvikanaho, mujye mwicarana, mubiganireho maze mubikemure nk’Abakirisitu."

Iyi hotel yuzuye itwaye asaga Miliyari eshanu z’amanyarwanda, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007. Amwe muri aya mafaranga yitanzwe n’abakirisitu andi ni inguzanyo.

Iyi Hotel ifite ibyumba 70 biri ku giciro gitandukanye, ikaba ifite icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu ibihumbi bitanu bicaye neza, ikagira Piscine naho kwidagadurira, iyi Hotel izaba ifite umwihariko wo kutabarizwamo inzoga cyangwa se indaya.

Photo : Rushyashya.net

IBITEKEREZO
NDIKURIYO Diore

Bakozi b'Imana CONGRETULATIONS kuri mwese mwagize icyo mukora kuri uyu murimo uteye amabengeza ! Imana yo mu Ijuru yibuke na ba ba Kristu batoya irebe icyo batanze ibahe imigisha kandi ntimuzasangire akabisi gusa n'agahiye kazabagereho mwese, buri mu ADEPR azarye kubyo yabiriye icyuya, kandi ni mutarwa isari muzasarura ku Mwami wacu Yesu Kristo Amen


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...